Irak ngo Nta Ntwaro za Kirimbuzi Ifite - 2002-12-08

Ku wa 6 Irak yashyikirije Umuryango w’Abibumbye inyandiko zuzuye amapaji hafi ibihumbi 12 zerekana ko nta ntwaro za kirimbuzi ifite.

Izo nyandiko zirondora porogaramu z’intwaro za Irak zose, harimo iz’ubumara, iziteza ibyorezo n’iza kirimbuzi.

Umuhuzabikorwa mukuru wa Irak muri uwo muryango yabwiye abanyamakuru ko guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yagombye kwemera ukuri kw’izo mpapuro niba ishaka kudahohotera Irak. Yongeye kandi kuvuga ko nta ntwaro za kirimbuzi Irak ifite.

Izo mpapuro n’izo nyandiko zizashyikirizwa abategetsi b’Umuryango w’Abibumbye i Vienne n’i New York ku cyumweru.

Hagati aho, Perezida wa Irak, Saddam Hussein, ku wa 6 yasabye Koweit imbabazi kubera intambara yayishojeho mu myaka 12 ishize. Saddam kandi yanasabye Koweit kutazafasha Leta Zunze Ubumwe z’Amerika m’ukuyitera.

Koweit yahise itera Saddam Hussein utwatsi, imushinja ahubwo kuba ari we ushumura ibyihebe byibasira ingabo z’Abanyamerika muri Koweit. Minisitiri w’itangazamakuru wa Koweit, Sheikh Ahmad Al Fahd Al Sabah yavuze ko amagambo ya Saddam Hussein ngo agamije kuryanisha Abanyakoweit n’abategetsi babo.