FDD Yanze Gusinyira Agahenge - 2002-12-02

Nyamara ibyo byabaye umuvugizi w’uwo mutwe yari yabanje gutangaza kok FDD yari yiteguye gusinya ku wa mbere, mu nama y’abakuru b’ibihugu byo muri Afurika ibera i Dar Es Salaam muri Tanzania.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, bivuga ko FDD yanze gusinya kubera amagambo avuga ko ibindi bibazo bya poritiki byamaze gukemurwa n’amasezerano y’amahoro y’Arusha mu mwaka wa 2000. FDD ivuga ko umushinga w’amasezerano yari yemeye mbere wemeraga ko nyuma y’ako gahenge imishyikirano ku bibazo bya poritiki izakomeza.

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda wagombaga kuyobora imihango yo gusinya ako gahenge yahise ayisubika, asaba intumwa z’impande zombi gukomeza kujya impaka.

Perezida Petero Buyoya w’Uburundi, hamwe n’intumwa za FDD, bari muri iyo nama y’i Arusha, muri Tanzania. Muri iyo nama kandi harimo na ba perezida Thabo Mbeki w’Afurika y’Epfo, Yoweri Museveni wa Uganda, na Benjamin Mkapa wa Tanzania.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.