Ibibazo by’Ishyaka FDU-Inkingi

Mu Rwanda, Ishyaka FDU-Inkingi, rifite ibibazo by’inzitane. Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda, FDU-Inkingi, ryiyemeje gutahuka, rigakorera politiki imbere mu gihugu. Ku nshuro ya kabiri, nti ryahawe uruhushya rwo gukora inama rusange yo kurishinga k’umugaragaro. Uwo munsi nyine, ryarabuze aho rikorera ikiganiro n’abanyamakuru.

Ku itariki ya 12 z’ukwezi kwa 3 mu mwaka wa 2010, iryo shyaka ryagomba gukoresha inama rusange irishinga. Kuri uwo munsi, akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, aho iyo nama yagombaga kubera, kandikiye iryo shyaka karimenyesha ko ritagomba kuyikoresha, mu gihe umuyobozi waryo Mme Ingabire Umuhoza Victoire, afite ibyaha akurikiranweho na polisi y’u Rwanda.

Kuri uwo munsi kandi, ikiganiro n’abanyamakuru iryo shyaka ryagombaga gukoresha nacyo nti cyabaye. Yaba kuri Hotel la Palisse Club Nyandungu na Hotel Laico, ayo mahoteli yombi yabahakaniye ku munota wa nyuma, ko nta cyumba cyo gukoresha ikiganiro n’abanyamakuru gihari.

Nyuma y’ibyo bibazo, umuyobozi wa FDU-Inkingi, Mme Umuhoza Ingabire Victoire, avugana n’Ijwi ry’Amerika, yadutangarije ko babaye bashyizeho komite y’agateganyo, izabafasha mu nzira ya demokarasi biyemeje. Iyo komite irangajwe imbere nawe.

Ishyaka FDU-Inkingi ryageze mu Rwanda ku itariki ya 16 z’ukwezi kwa 1 mu mwaka wa 2010. N’ubwo ritari ryemerwa mu Rwanda, ryamaze kwemeza ko Mme Umuhoza Victoire, Perezida waryo, ariwe uzaribera umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika, ateganijwe mu Rwanda ku itariki ya 9 z’ukwezi kwa 8 mu mwaka wa 2010.