Me Ntaganda Bernard mu Matora yo muri 2010

Me Ntaganda Bernard, umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora yo muri 2010. Kongere y’ishyaka PS Imberakuri, niyo yemeje ko Me Ntaganda Bernard azaribera umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika yo ku itariki ya 9 z’ukwezi kwa 8 mu mwaka wa 2010. Me Ntaganda, yatangarije abanyamakuru ko yizeye 15 ku 10 kuzatsinda ayo matora.

Me Ntaganda yatangarije abanyamakuru ko n’iyo ishyaka riri k’ubutegetsi mu Rwanda ryazatanga umukandida muri ayo matora ya Perezida wa Repubulika ko azaritsinda. Kuri Me Ntaganda abona ko rinaniwe rigomba gusimburwa.

Mu gihe azaramuka atsinzwe muri ayo matora, yavuze ko azareba niba yatsinzwe binyuze mu kuri cyangwa se niba hazaba habayemo amanyanga. Mu gihe cyose azasanga hari amanyanga yakozwe, yavuze azakoresha inzira zose ziteganywa n’amategeko kugeza igihe abaturage bahawe uburenganzira bwo kuyoborwa n’uwo bihi

Ishyaka PS Imberakuri, niryo rya mbere ritangaje izina ry’umukandida Perezida uzariserukira mu matora ya Perezida wa Repubulika yo mu mwaka wa 2010.

Umukandida Perezida Me Ntaganda Bernard afite imyaka 41 y’amavuko. Ni ingaragu. Nta mirimo ya politiki yo mu rwego rwo hejuru yigeze akora mu Rwanda. Azatangira kwiyamamaza ku mugaragaro igihe cyo kwiyamamaza nikigera mu gihe kandidatire ye, izaba yemewe na komisiyo y’igihugu y’amatora. Cyakora, asaba ko iyo komisiyo uko imeze ubu yabanza igahinduka, bitabaye ibyo avuga ko atazirirwa yiyamamaza.