Amatora ya Perezida Mu Rwanda

Mu Rwanda, amatora ya Perezida wa Repubulika azaba mu kwezi kwa munani mu mwaka wa 2010. Igihe gisigaye kugira ngo umunsi nyir’izina w'amatora ya Perezida wa Repubulika ataha ateganijwe mu Rwanda azabe nti kigera ku mwaka. Nk'uko Ijwi ry'Amerika ribikesha itangazo ry'ibyemezo by'inama y’abaminisitiri yo kuya 16 z’ukwezi kwa 9 mu mwaka wa 2009, riri k'urubuga rwa internet ya guverinoma y'u Rwanda, yemeje ko amatora ya Perezida wa Repubulika ataha mu Rwanda, ateganijwe kuzaba ku itariki ya 9 z'ukwezi kwa munani mu mwaka wa 2010. Uwo munsi uzaba ari ku wa mbere.

Iryo tangazo kandi rinagena iminsi yo kwiyamamaza muri ayo matora. Iyo minsi izaba ari 20. Ukwiyamamaza bizatangira ku itariki ya 20 z'ukwezi kwa 7 mu mwaka utaha wa 2010, bizarangire ku itariki ya 8 z'ukwezi kwa 8 mu mwaka wa 2010 ku isaha yasa kumi n'ebyiri za mu gitondo.

Ayo matora ya Perezida wa Repubulika ataha, azakorwa habura iminisi 34 kugira ngo mandat y'imyaka irindwi ya Perezida wa Repubulika watowe mu mwaka wa 2003 irangire. Itegeko nshinga rya Repubulika y'u Rwanda, mu ngingo yaryo y'i 102, rivuga ko itora rya Perezida wa Repubulika rikorwa hasigaye iminsi itari hasi ya 30 kandi itarenga 60 mbere y'uko manda ya Perezida uriho irangira.

Bimwe mu bisabwa uzashaka kwiyamamariza uwo mwanya, ni ukuba ari mu Rwanda mu gihe asaba kwiyamamariza uwo mwanya.

Itariki y'amatora ataha ya Perezida wa Repubulika, yatangajwe mu gihe kugeza ubu ishyaka rimwe ry'Imberakuri mu mashyaka icumi yemewe mu Rwanda, ariryo ryemaze gutangaza ku mugaragaro ko ryiteguriye gutanga umukanda muri ayo matora. Cyakora, iryo shyaka nti ryari ryatangaza izina ry'uwo mukandida.