Mu Rwanda, Umunyamakuru Yakatiwe Imyaka ibiri y’Igifungo

Mu Rwanda, umunyamakuru yakatiwe imyaka ibiri y’igifungo. Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, rwakatiye Assuman Niyonambaza, umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru Rugali, imyaka ibiri y’igifungo, kubera icyaha cy’ubuhemu, rugira umwere umunyamakuru Kalisa Frank bari bakurikiranwe hamwe.

Nk’uko urwo rukiko rwabitangaje kuya 7 z’ukwezi kwa 8 mu mwaka wa 2009, Niyonambaza yahanaguweho icyaha cya ruswa y’amafaranga ibihumbi 500, ariko rumuhamya icyaha cy’ubuhemu. Niyonambaza yahise ajurira.

Icyo cyaha Niyonambaza yagifatiwemo kuya 1 z’ukwezi kwa 7 mu mwaka wa 2009, ubwo yafatirwaga mu cyuho na polisi y’igihugu, yaka umuntu amafaranga ibihumbi 500, kugira ngo atamwandika. Uwo muntu ntiyigeze agaragazwa mu rubanza n’ubwo rwari nshinjabyaha, ahubwo yiswe ”X”.

Kuva ifatwa ry’aba banyamakuru ryatangazwa, bamwe mu banyamakuru bararyamaganye, bagaragaza ko rifite ibibyihishe inyuma. Ikinyamakuru “Umuvugizi “ cyabyanditseho, cyinerekana intandaro yo gufungwa kw’abo banyamakuru, ubu nacyo cyarezwe mu ruk