Ikibazo cy’Amasaha y’Akazi mu Rwanda

Mu Rwanda, abakozi n’abakoresha nti bavuga rumwe ku iyongerwa ry’amasaha y’akazi. Mu itegeko ry’umurimo riri kuvugururwa mu Rwanda, amasaha y’akazi yavuye kuri 40 ashyirwa kuri 45 mu cyumweru. Abakozi basaba ko mu gihe bigenze gutyo n’imishahara yabo yakwiye kongerwa. Abakoresha bo bagasanga nta mpamvu, ari mu rwego rwo kongera umusaruro.

Mu mpamvu zatanzwe na Minisiteri ifite abakozi n’umurimo mu nshingano zayo, ivuga ko kongera ayo masaha y’akazi bizatuma abashoramari barushaho gushora imari yabo mu Rwanda ndetse n’abanyarwanda bagashishikarira umurimo.

Ku bakozi bo, bavuga ko kuba ku kazi bitandukanye no kuba mu kazi, bagasanga kongera amasaha ntacyo byongera ku kazi bakoraga.

Amasendika y’abakozi mu Rwanda yiyemeje kuzakora ibishoboka byose kugira ngo aya masaha y’akazi atongerwa. Cyakora ikigaragara ni uko icyifuzo cyayo gishobora kutazahabwa agaciro, kubera ko itegeko risha ry’umurimo ritegeka amasaha 45 y’akazi mu cyumweru, ryamaze kwemezwa n’umutwe w’abadepite, kw’itariki ya 4 y’ukwezi kwa gatanu mu mwaka wa 2009. Igisigaye, abakozi bahanze amaso umutwe wa Senat.