Kwibuka Jenoside ku Nshuro ya 15 Mu Rwanda

Mu Rwanda, bibutse ku nshuro ya 15 Jenoside yakorewe abatutsi.
K’urwego rw’igihugu, imihango yabereye i Nyanza ya Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Mu magambo yahavugiwe, hanenzwe ukuntu ingabo z’umuryango w’abibumbye zataye aho i Nyanza abantu, maze interahamwe zikabica urubozo. Ikibazo cy’ubutabera ku bacitse ku icumu rya jenoside nacyo cyagarutsweho.

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko n’ubwo hariho gusaba imbabazi no kubabarira ku bakoze jenoside, igishyizwe imbere ari ubutabera. Yanenze amahanga kugeza ubu adashima ibyo u Rwanda rwagezeho yaba mu butabera, gacaca, ndetse no mu kuvugurura ubutabera busanzwe.

Simburudari Thedore, Perezida w’umuryango w’abacitse ku icumu rya jenoside, IBUKA, yavuze ko mu gihe ubutabera buhana abakoze jenoside yaba mpuzamahanga ndetse n’inkiko gacaca, bugiye kurangiza imirimo yabwo, busize abacitse ku icumu mu gihirahiro. Yananenze uburyo imanza zo mu kiciro cya mbere cya ba ruharwa zimurwa ubutitsa bigamije kubagira abere.

I Nyanza ya Kicukiro hashyinguwe abantu bagera ku bihumbi 5 bazize jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994. Niho hazubakwa inzu y’ubushakashatsi kuri jenoside yakorewe abatutsi. Hazubakwa n’ubusitani bw’urwibutso buzaba bwubatswe n’amabuye asaga miliyoni, nk’ikimenyetso cyabazize jenoside yakorewe abatusti mu mwaka w’i 1994.