Abadepite Ntibanyuzwe n’ibisobanuro ku Nzibutso za jenoside yakorewe Abatutsi mu w’I 1994

Ibyo bisobanuro , byatanzwe na minisitiri w'umuco Habineza Joseph ku nzibutso z'imbere mu gihugu, na Minisitiri w'ububanyi n'amahanga Rosemary Museminari ku nzibutso ziri muri Uganda. Abadepite basabye abo ba Minisitiri bombi kuzabagezaho ibisobanuro mu nyandiko kuko ibyo mu magambo babahaye bitabanyuze na gato.

Nk'uko abadepite babigaragarije abo baminisitiri, inzibutso z'imbere mu gihugu zubatse k'uburyo busondetse; izindi ntizurubakwa, izindi zagiye zubakwa nta gahunda k'uburyo nta kimenyetso cyigaragaza ko hari urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w'I 1994, imibiri iri mu nzibutso zimwe yatangiye kwangirika.

Naho ku bajugunywe mu kiyaga cya Victoria muri Uganda, minisitiri Museminari yagaragarije abadepite ko abenshi batarashyingurwa mu cyubahiro. Ko iyo gahunda yari yaratangiye ariko ikaza guhagarara bitewe n'uko Uganda mu muco wayo itemera gutaburura abapfuye.

Abadepite bibajije impamvu hibukwa gukorera inzibutso cyangwa havugwa uburyo zifashwe mu gihe mu Rwanda baba bitegura igihe cyo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w'1994 basaba ko ibyo bikwiye guhinduka inzibutos zikitabwaho igihe cyose hatarindiriwe igihe cyo kwibuka.