Igiterane cy’Ibitangaza i Kigali

Rev. Ernest Angley ukomoka muri Reta Zunze Ubumwe za Amerika ari mu Giterane cy’ibitangaza i Kigali. Ibiterane bya Rev. Ernest Angley vyitabiriwe n’ Abanyarwanda ibihumbi n’ibihumbi, ari abababaye ku mubiri n’abababaye kuri roho. Byagaragaje ko Abanyarwanda bafite umubabaro mwinshi, aho umwana w’umuntu yananiwe, amaso bayahanze Imana.

Muri ibyo biterane, Rev. Ernest Angley, yakoze ibitangaza binyuranye, ari nabyo bituma Abanyarwanda babyitabira. Rev. Angley yatangaje ko akijije abantu SIDA. Abo bantu akenshi avuga inyuguti zitangira amazina yabo, akavuga imyaka bafite, uwayibateye, akabasaba ko bajya kwa muganga gutanga ibizamini kugira bareba koko niba barayikize.

Uretse SIDA, muri ibyo biterane Rev. Angley yanabwiye abarwayi ba canseri, n’aba diyabete ko Imana ibakijije. Mu bayobozi bitabiriye ibiterane bye bagakizwa, harimo Rucagu Boniface wahoze ari guverineri w’intara y’amajyaruguru. Rucagu yashimiye Imana ko Rev. Angley yamukijije indwara ya paralyze.

Rev. Ernest Angley akomoka muri Amerika yatangiye ibiterane mu Rwanda kuva kuya 28 z’ukwezi kwa 2 mu mwaka wa 2009 kugeza kuya 8 z’ukwezi kwa 3, 2009. Ni ku nshuro ya mbere asuye u Rwanda, kandi yasezeranije Abanyarwanda ko azagaruka mu mwaka wa 2010.