Gumisiriza Yongeye Kugirwa Umwere

Mu Bujurire , Brig. Gen. Wilson Gumisiriza yongeye kugirwa umwere. Mu mikirize y’urubanza, urukiko rukuru rwa gisirikare rwagize abere Brig. Gen Wilson Gumisiriza na Maj. Wilson Ukwishaka. Urwo rukiko rwakatiye ba Capt. John Butera na Rucyeba Dieudonne imyaka 5 y’igifungo kuri buri wese. Ni mu rubanza rw’abihayimana 13 ba kiriziya gatorika biciwe I Kabgayi kuya 5 z’ukwezi kwa 6 mu mwaka w’i 1994.

Mu kugira abere Gumisiriza na Ukwishaka, urukiko rukuru rwa gisirikare rwavuze ko “command responsibility” ubushinjacyaha bubarega ko itabahama. Kubera ko ubushinjacyaha butashoboye kugaragariza urukiko rukuru rwa gisirikare ibimenyetso bidashidikanyweho, bigaragaza ko bari bazi ko abasirikare bakuriye bari kwica bariya bihayimana. No mu rwego rwa mbere bari bagizwe abere.

Urukiko rukuru rwagabanirije ibihano ba Capt. John Butera n’uwakivuyemo Rucyeba Dieudonne, bemeye ko barashe bariya bihayimana, rukivana ku myaka 8 y’igifungo ruyigeza kuri 5 y’igifungo, kubera ko bemeye icyaha bakagisabira n’imbabazi, bitewe n’ibihe icyaha cyakorewemo, bitewe kandi n’uko bakomeje kwicuza icyaha bakoze.

Uru rubanza rw’abasirikare 4 bakuru bo mu gisirikare cy’u Rwanda, rwarangiye kuburanishwa. Nta rundi rukiko abatsinzwe bashobora kujuririra kubera ko bakatiwe igihano kiri munsi y’imyaka 10 y’igifungo. Amahirwe ya nyuma basigaranye ni ayo kwaka liberation conditionelle, mu gihe bazitwara neza, kandi bakaba barangije kimwe cya 4 cy’igifungo bakatiwe.

Mu bihayimana biciwe i Kabgayi harimo abasenyeri batatu: Mgr. Thadee Nsengiyumva wa Kabyayi; Mgr. Vicent Nsemgiyumva wa Kigali; na Mgr. Ruzindana Joseph.