Itegeko Rishya ry’Itangazamakuru mu Rwanda

Itegeko rishya ry’Itangazamakuru ryongeye kwemezwa n’abadepite mu Rwanda. Ni ku nshuro ya 2 abadepite batora itegeko ry’itangazamakuru. Iri tegeko ryagaruwe mu mutwe w’abadepite na sena, nyuma yo gusanga ko hari ingingo zimwe na zimwe mu zirigize zari zikwiye ubugororangingo. Abadepite 69 bari bitabiriye imirimo y’inteko bose baritoye, nta wigeze yifata, nta n’imfabusa yabayeho.

Mu ngingo zakorewe ubugororangingo zateje n’impaka, harimo ingingo y’imari shingiro ibitangazamakuru bisabwa, mbere yo gutangira gukora. Iyi ngingo yakuwemo hemejwe ko iyo mari shingiro itajya mu itegeko, ko ahubwo izajya igenwa n’iteka rya minisitiri ufite itangazamakuru mu nshingano ze.

Abadepite basabye ko iri tegeko ryazasohoka iri teka naryo ryamaze kujyaho. Minisitiri w’itangazamakuru mu Rwanda Mushikiwabo Louise yarabibemereye.

Iri tegeko ntabwo rizongera gusubizwa muri sena, bitewe n’uko abadepite baryemeje nyuma y’aho akanama gahuriweho na sena n’abadepite kamaze kuryemeza. Ahubwo rirahita rishyikirizwa Perezida wa Repubulika. Namara kurishyiraho umukono rizahita ritangazwa mu igazeti ya Leta ritangire kubahirizwa.

Abanyamakuru cyane cyane abigenga nti bigeze na rimwe bishimira iri tegeko rishya ry’itangazamakuru kuva mu mwaka wa 2007 ryatangira gusuzumwa. Muri iryo tegeko, abanyamamakuru batize itangazamakuru bahabwa igihe cy’imyaka 3 kugira ngo bazabe barangije kuzuza ibisabwa n’iri tegeko.