Igikorwa co  Gusiramurwa Mu Rwanda

Mu Rwanda, abana b’abahungu n’abantu bakuru bagiye gusiramurwa. Komisiyo ijejwe kurwanya SIDA mu Rwanda, CNLS, yatangaje ko impuguke z’abaganga bo muri Canada zimaze gushika mu Rwanda, mu rwego rwo guhugura abaganga bazitabazwa mu gikorwa cyo gusiramura abana b’abahungu n’abantu bakuru. Icyi gikorwa catunganijwe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya SIDA.

Icyi cyemezo gisa nk’aho cyatinze gushyirwa mu bikorwa, kuko ari kimwe mu byemezo byafatiwe mu nama mpuzamahanga ku cyorezo cya SIDA , yabereye i Kigali, kuva ku itariki ya 16 kugeza kuya 19 z’ukwezi kwa 6 mu mwaka wa 2007. Iyo nama yari yateguwe na gahunda, PEPFAR, ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yo kurwanya SIDA.

Kuva byatangazwa ko gusiramura birinda SIDA, bamwe mu basore b’u Rwanda, batari basiramuye ku giti cyabo, ubu barasiganwa kujya kwa muganga kwisiramuza.

Komisiyo ijejwe kugwanya SIDA, CNLS, ivuga ko kwisiramuza ari bumwe mu buryo bwo kwirinda kwandura virusi itera SIDA, ariko ko bitabuza kuba umuntu yayandura.

Icyo gikorwa kizatangirira mu bigo by’amashuri, mu bigo bya gisirikare, no mu bindi bigo bihuza abantu benshi.