Amabombe k'Ubutaka bw'u Rwanda

Amabombe avuye muri Congo yarashwe k'ubutaka bw'u Rwanda. Umuturage Mukamurenzi utuye mu karere ka Rubavu mu ntara y'iburengerazuba bw'u Rwanda yatangarije Ijwi ry'Amerika kuri terefone ko abaturage batangiye kugira ubwoba, buturutse ku mirwano ibera mu ntara ya Kivu y'amajyaruguru bahana imbibi. Ubwoba babutewe n'uko mu ma sayine z'amanywa yo kuwa 29 z'ukwezi kwa 10, mu mwaka wa 2008, mu karere ka Rubavu harashwe amabombe agera ku 10 aturutse muri RDC.

Umuturage Mukamurenzi yakomeje adutangariza ko ngo ntabwo bamenye niba ayo mabombe yarashwe na guverinoma ya Congo cyangwa se niba yarashwe n'ingabo bahanganye za Gen. Nkunda.

Madamu Mukamurenzi yatubwiye kandi ko kuva imirwano yatangira kubura muri Congo aribwo bwa mbere amasasu arashwe k'ubutaka bw'u Rwanda. Cyakora ngo abayobozi b'ibanze b'aho i Rubavu bahise bahumuriza abaturage.