Igurishwa ry’Ikawa y'u Rwanda kuri Internet

Kawa y'u Rwanda yagurishijwe hifashishijwe ubuhanga bwa Internet ku nshuro ya mbere. Ikawa 24 zabonye igihembo cya 'cup of excellence' zatejwe cyamunara kuri internet. Ikawa yagurishijwe menshi yaguzwe ku madolari 39 y'abanyamerika ku kiro kimwe. Iyo ni ikawa ya Buremera MIG, ari nayo yabaye iya mbere muri Cup of Excellence. Iyaguzwe aya nyuma yaguzwe ku madorali 8 y'abanyamerika ku kiro.

Iki gikorwa cyakozwe na ofisi y'amakawa mu Rwanda, ifatanije n'abahinzi ba kawa babonye ibihembo bya cup of excellence. Ubuyobozi bwa ofisi y'amakawa mu Rwanda, bwatangaje ko kawa yabaye iya mbere yari ifite imifuka 20. Yose hamwe igurwa ku madolari y'abanyamerika ibihumbi 52.

Ofisi y'amakawa mu Rwanda, yavuze ko ari ubwa mbere kawa y'u Rwanda iguzwe menshi, dore ko mbere itajyaga irenza amadorali 4 y'abanyamerika ku kiro. Bikaba byaraturutse ku gufata neza kawa byongereye uburyohe bwa kawa y'u Rwanda.

Mu mpera z'ukwezi kwa 8 mu mwaka wa 2008, nibwo mu Rwanda habaye amarushanwa ya kawa ya 'cup of excellence'. Amakawa 24 yari yabonye icyo gihembo, ofisi ya kawa yari yatangaje ko azatezwa cyamunara hifashishijwe ubuhanga bwa internet. Ari nabyo byabaye mu ijoro ryo ku itariki ya 25 z'ukwezi kwa 10 mu mwaka wa 2008