Amakawa
24 yo mu Rwanda yegukanye "Cup of Excellence". Mu makawa 50 yageze mu
cyiciro cya nyuma, 24 niyo yabonye amanota
ya "Cup of Excelence" mu marushanwa yo guhitamo ikawa irusha izindi uburyohe mu Rwanda. Abiri muri ayo makawa, ariyo Buremera
MIG, n'ikawa yo mu karere ka Rulindo yabonye
"Presidential Award" kuko yabonye amanota 90 no kuzamura.
Ayo
makawa yose uko ari 24, azatezwa cyamunara mpuzamahanga mu kwezi kwa 10 mu
mwaka wa 2008, hifashishijwe ubuhanga bwa internet. Bizatuma agurwa ku giciro
cyo hejuru kizashyirwa mu madolari y'abanyamerika.
Ayo
makawa yose uko ari 24 yabonye igihembo cya certificat. Cyakora abiri ya mbere
bayongereyeho ikindi gihembo cy'igikombe gifite ishusho y'umutemeri gisa nk'aho
gikoze mu kirahuri.
Ubuyobozi
bwa Offisi y'amakawa mu Rwanda, buvuga ko mu ntangiriro iri rushanwa ryari
ryitabiriwe n'amakawa 207. Mu cyiciro cya kabiri hasigayemo 127. Mu cyiciro cya nyuma cya Cup of Excelence
hasigayemo amakawa 50, hitawe k'ubusharire bw'akawa, uko itunganywa, impumuro
yayo n'ibindi.
Amarushanwa
ya Cup of Excelence ni ubwa mbere abereye ku mugabane w'Afrika. Ibihembo
byatanzwe kuya 29 z'ukwezi kwa 8 mu mwaka wa 2008 i Kigali.