Ibibazo Byugarije Abakirangiza Amashuri

Mu ibi bihe tugezemo, haravugwa ibibazo binyuranye byugarije abantu b'ingenzi zose kw'isi. Muri ibyo bibazo, harimo icy'ubukungu bugenda bukendera mu bihugu byinshi kw'isi, intambara zinyuranye ndetse n'ibibazo bituruka kuri peteroli.

Ku nkumi n'abasore bakirangiza amashuri, bageze kw'isoko ry'umurimo, ibibazo biri kw'isi bifata indi sura, cyane ko n'ikizere cyo kubaho kiyoyoka.

Mugenzi wacu Etienne Karekezi yaganiye n'abo basore n'inkumi bakirangiza amashuri, barimo Clementine Uwimana, Hilaire Muhire, Leonard Ntibazubungingo bari mu Rwanda, na Marine Ruhamanya uri mu Buhollandi. Ni mu kiganiro Dusangire Ijambo cya Etienne Karekezi.