Urukiko Gacaca muri Butare Rwanze Gusubiramo Urubanza

Urukiko Gacaca rwo kw’i Taba muri Butare rwanze kuburanisha mu mizi urubanza rw’umuntu ukekwaho ibyaha bya jenoside. Ahubwo urwo rukiko rwongeye kwemeza ko igifungo cy’imyaka 30 gihabwa bwana Uwanyagasani Marcellin, wari wemerewe n’inama rusange y’umurenge wa Ngoma muri Butare ko urubanza rwe rwasubirwamo.

Iyo gacaca yabaye muri iki cyumweru gishize, yaranzwe n’impaka nyinshi cyane, zirimo izirebana no kutumvikana ku byo amategeko ya gacaca ateganya kw’isubirwamo ry’urubanza. Urukiko gacaca rutangaza ko ruburanisha ibyerekeye imiburanishirize (procedure) mbere yo gutangira kuburanisha urubanza mu mizi.

Bamwe mu bitabiriye iyo gacaca basabye urukiko ko rwasubiramo urwo rubanza rushingiye ku ngingo ya 85 y’itegeko rigenga Gacaca ivuga ko « gusubiramo urubanza ari imwe mu nzira zo kujurira zemewe n’itegeko rigenga gacaca » .

Uregwa, Uwanyagasani, yabwiye urukiko ati « naje niteguye kuburana urubanza mu mizi, nkereka urukiko ibimenyetso bishya ». Yasabye urukiko ko yumva ko ibyo ari byo byakorwa, kuko akeka ko bamwitiranije na Mukimbiri Jean yasimbuye k’ubucungari bwa Banki ya Kigali i Butare mu kwezi kwa gatatu 1994.

Urega, Depite Henrietti Sebera, ashingiye ku gika cya gatatu cy’ingingo ya 93 y’itegeko rigenga gacaca, yasabye urukiko ko rwareba niba hari ibimenyetso bishya bivuguruza ibyari byarashingiweho mbere n’urukiko gacaca. Byaba bibonetse rukabona kuburanisha urwo rubanza, bitabaye ibyo nti rwirwe rubaburanisha.

Urukiko rwahamagaje abagabo batatu bashinja Uwanyagasani, barubwira ko ntacyo bongeraho ku buhamya batanze mbere. Urukiko ntawe rwumvise ushinjura bwana Uwanyagasani.

Nyuma yo kwiherera, urukiko rwatangaje ko rutemeye isubirwamo ry’urubanza, kuko uregwa nta bimenyetso bishya bimushinjura yarugaragarije. Ahubwo, rushimangiye igihano cy’imyaka 30 yari yarakatiwe rutiriwe ruburanisha urwo rubanza mu mizi yarwo.

Twashatse kuvugana n’umunyamategeko wa gacaca muri Butare ntitwamubona. Cyakora, umwe mu banyamategeko basanzwe utashatse ko tuvuga izina rye yagize ati « gacaca itandukanye n’inkiko zisanzwe, iyo dosiye yakozwe urubanza rwayo ruburanishwa mu mizi hatabayeho procedure yaba mu kagali, mu murenge no mu bujurire ».

Bwana Uwanyagasani Marcellin aregwa kuba yarayoboye igitero cyishe umugabo wa depite Sebera Henrietti na murumuna we, no kwitabira inama yo gutegura jenoside muri Butare. Uwanyagasani yahoze ari umukozi mukuru muri Banki ya Kigali, ari muri gereza guhera mu kwezi kwa gatatu mu mwaka wa 2005.