Abayobozi ba UNDP mu nama i Kigali

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye Rishinzwe Iterambere UNDP rikoraniye mu nama i Kigali. Madamui Winnie Byanyima ushinzwe uburinganire mu, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Iterambere, UNDP yatangarije Ijwi ry’Amerika ko ari ku nshuro ya mbere inama nk’iyi iteraniye mu kindi gihugu atari ku kicaro cy’umuryango w’abibumbye i New York.

Madamu Byanyima yavuze ko iyi nama yabereye mu Rwanda, bitewe n’aho u Rwanda rugeze mu buringanire bw’umugabo n’umugore.

Madamu Byanyima yavuze ko iyi nama isuzuma uko umugabo n’umugore bagira uruhare rungana muri gahunda z’iterambere z’ibihugu byabo. Izanasuzuma kandi uko ibidukikije byarushaho kurindwa.

Abateraniye muri iyi nama bavuga ko hashakishwa uburyo umugore ufatwa nk’ikitegerezo cy’umukene, ari nawe ukoresha cyane ibidukikije, cyane cyane mu bihugu biri mu nzira z’amajyambere, atakomeza kubyangiza.

Intumwa z’u Rwanda ziri muri iyi nama zazigejejeho uko bahagurukiye kurinda ibidukikije, harimo guca ikoreshwa ry’amasashi ya plasitike, gukumira gutema ibiti, n’ibindi.