Bizumuremyi Yambuwe Ikarita y’Itangazamakuru

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Inama Nkuru y’Itangazamakuru, HCP, yashyize ahagaragara, yemeye icyifuzo cy’ abayobozi b’ibitangazamakuru bo mu Rwanda, cy’uko umuyobozi w’ikinyanyamakuru kigenga UMUCO, Bizumuremyi Bonaventure, yamburwa ikarita y’ubunyamakuru mu gihe cy’amezi 12, hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.

Muri iryo tangazo, HCP, yasabye kandi minisiteri ifite itangazamakuru mu nshingano zayo gusaba inzego zibishinzwe, guhagarika by’agateganyo ikinyamakuru UMUCO mu gihe cy’amezi 12.

Inama nkuru y'itangazamakuru HCP yanasabye ko umuyobozi w’ikinyamakuru UMUCO,Bizumuremyi Bonaventure, n’umunyamakuru Jason Mukasa wanditse inkuru « Kagame mu mahurizo 3 y’ibihe bya nyuma » bashyikirizwa ubutabera.

Inama nkuru HCP inatangaza ko yamaganye kandi ikagaya imikorere y’ikinyamakuru UMUCO, kuko isanga nta kindi igamije uretse kuyobya abaturarwanda no kubangisha ubuyobozi bwabo.

Inama nkuru y’itangazamakuru yafatiye ibyo byemezo ikinyamakuru UMUCO n’umuyobozi wacyo, mu gihe Polisi y’igihugu yatangaje ku wa 20 z’ukwezi kwa 3 mu mwaka wa 2008, ko ishakisha Bizumuremyi Bonaventure uyobora icyo kinyamakuru. Bizumuremyi kandi aho aherereye ntihazwi kuko atari yajya ahagaragara kuva kuya 18 z’ukwezi kwa 3 mu mwaka wa 2008, ubwo urwego rw’abahwituzi narwo rwari rwifuje ko yakurikiranywa.

Bizumuremyi Bonaventure aregwa ibyaha by’itangazamakuru mu nyandiko yasohoye mu kinyamakuru UMUCO numero ya 45 ifite umutwe « Kagame mu mahurizo 3 y’ibihe bya nyuma ».