FPR Iraregwa Ubwicanyi Bwabaye mu Rwanda

Impuzamashyaka Partenariat-Intwari irasaba Umuryango w’Abibumbye ONU kutabogama mu bwicanyi bwo mu Rwanda.

Muri iki kiganiro Duhugukire Demokarasi, Deo Mushayidi, umunyamabanga mukuru wa Partenariat-Intwari arasobanura inyandiko ihuriro ry’amashyaka (akorera hanze y’u Rwanda) Partenariat-Intwari ryandikiye akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano kw’isi (Conseil de Securite).

Umunyamabanga mukuru wa Partenariat-Intwari avuga ko mu 1994 impande ebyiri zarwanaga zose zakoze ubwicanyi. Ariko kugeza ubu ni uruhande rumwe rushinjwa, urundi rwigaramiye, ndetse rukanagena ababi n’abeza. Inyandiko y’impapuro zirenga 80 yanditswe na Partenariat-Intwari irasaba Umuryango w'Abibumbye kurebera icyo kibazo cy’ubwicanyi mu ndorerwamo zaguye. Nivyo Deo Mushayidi asobanura mur’iki kiganiro: