Urubanza rw'Umunyemari Kalisa Rwongeye Gusubikwa

Kuya 4 Nzeri 2007, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwarahagaritse iburanisha ry’urubanza rw’Umunyemari Kalisa Gakuba Alfred. Icyo cyemezo cyafashwe biturutse k’ubujurire bwakozwe n’umwe mu ba nyamigabane ba BCDI, Bwana Mutebwa Alfred, mu rukiko rukuru rwa Repubulika.

K’uruhande rwa Kalisa n’abamwunganira, batunguwe n’icyo cyemezo, mu gihe kuya 3 Nzeri 2007, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwongeye kwanga ubwihane bw’umucamanza ku nshuro ya kabiri, rugatangaza ko iburanisha rikomeza.

Abanyamigabane ba BCDI bakomeje gusaba urukiko ko bakurwa muri uru rubanza, bakazaburana ukwabo batari kumwe na Kalisa. Abo banyamigabane bavuga ko ibyo Kalisa akurikiranweho yabikoze ku giti cye, ko batigeze bafatanya.

Urukiko rukuru rwa Repubulika, rwemeje ko iburanisha ry’urubanza rwa Kalisa rihagarara, kugeza igihe urukiko rukuru rwa Repubulika ruzafatira icyemezo k’ubujurire.

Urukiko rukuru rwa Repubulika rwategetse ko icyi cyemezo gihita gishyirwa mu bikorwa kabone n’iyo cyajuririrwa.

Tubibutse ko umunyemari Kalisa yatawe muri yombi kuya 5 Mutarama 2007. Mu byaha akurikiranweho harimo icyo guhemukira BCDI, gutonesha mu gutanga inguzanyo, n’ibindi. Kalisa akomeje gukurikiranwa mu gihe BCDI yamaze kugurwa na ECOBANK.