Byuma Francois Xavier Yajuririye Ubusa

Kuya 18 Kanama 2007, urukiko Gacaca rw’ubujurire rw’umurenge wa Biryogo, mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, rwashimangiye igifungo cy’imyaka 19 kuri Byuma Francois Xavier. Byuma nti yabyishimiye, yatangaje ko agiye gusubirishamo urubanza rwe.

Mu bujurire, Byuma Francois Xavier yahanishijwe imyaka 19 y’igifungo nk’uko urukiko Gacaca rw’umurenge wa Biryogo rwari rwamuhanishije icyo gihano mbere kuya 27 Gicurai 2007. Mu gusoma imyanzuro, urukiko Gacaca rw’ubujurire rw’umurenge wa Biryogo nti rwagaragaje ibyaha ruhamya Byuma ndetse n’ingingo rushingiraho rumukatira igihano yahawe.

K’uruhande rw’abaregaga Byuma ko yabahohoteye, uwitwa Rutayisire Eugene yatangarije Radiyo Ijwi ry’Amerika ko nta cyabatangaje kuko ibyo baregaga Byuma bazi neza ko yabikoze.

Umwe mu banyamategeko bo ku rwego rw’igihugu rw’inkiko Gacaca Bwana Murefu Alphonse, yatangarije Ijwi ry’Amerika ko gusubirishamo urubanza byemewe. Umuburanyi yandikira perezida w’inama rusange y’ubujurire akagenera kopi urwego rw’igihugu rushinzwe inkiko Gacaca. Nta gihe gitegekanijwe kugira ngo umuntu asubirishemo urubanza.

Byuma ni umugabo w’imyaka 55, azwi nk’umuntu wabaga mu miryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda ndetse no mu karere k’ibiyaga bigari. Afungiwe muri gereza nkuru ya Kigali, guhera ku italiki ya 13 Gicurasi 2007.