I nama y’Abaminisitiri b’Afurika Bashinzwe Kwinjiza Ibihugu byabo mu Miryango y’U Bukungu  I Kigali

Kuya 26-27 Nyakanga 2007, I Kigali, hateraniye inama y’abaminisitiri b’Afurika, bashinzwe kwinjiza ibihugu byabo mu miryango y’ubukungu yo mu karere k’Afurika.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Charles Murigande, watangije iyo nama ku mugaragaro, yasabye ibihugu by’Afurika, kureka gukomera k’ubusugire bw’ibihugu bwabyo, bigakorera hamwe kuko aribwo bizatera imbere, bigateza n’imbere umugabane w’Afurika.

Dr Murigande, asanga inzozi Afurika ifite zo kuba imwe, zizagerwaho, ari uko imiryango y’ubukungu y’ibihugu by’Afurika igize icyo yerekana.

Abo baminisitiri, bashyigikiye ko muri Afurika hagomba gusigara imiryango y’ubukungu 8 gusa, ifite akamaro, aho kuba myinshi itagize icyo imaze.

Mu miryango izasigara, harimo imiryango u Rwanda rurimo nka EAC, SADEC na COMESA. Umuryango wa CEPGL, uhuza u Rwanda, u Burundi na Kongo Kinshasa, nturi mu miryango izasigara.

Imyanzuro abo ba minisitiri bazafata, bazayishyikiriza inama y’abakuru b’ibihugu by’Afrurika, izaba mu mwaka wa 2008.