I Kigali hasojwe Inama Mpuzamakungu mu Kugwanya Sida

Kuwa 19 Kamena 2007, i Kigali hasojwe imirimo y’inama mpuzamahanga ku cyorezo cya SIDA.

Mu myanzuro yashyizwe ahagaragara nyuma y’iyo nama, abayitabiriye bemeje ko gusiramurwa ku bagabo ndetse no ku bahungu ari bumwe mu buryo bwafasha mu kurwanya icyorezo cya SIDA. Ubushakashatsi bwerekanye ko abagabo 60 ku 100 basiramuye badafatwa na SIDA.

Abitabiriye inama bemeje ko kwipimisha k’ubushake SIDA bigomba kuvaho bikaba itegeko.

Madamu Francoise, umwe mu babana n’ubwandu bw’agakoko ka SIDA, yatangarije Radiyo Ijwi ry’Amerika ko bishimiye ko ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bashyizwe muri gahunda zo kurwanya SIDA.

Tubibutse ko inama mpuzamahanga yo kurwanya SIDA yabereye i Kigali, yahuje intumwa zirenga 1500 zaturutse mu bihugu birenga 100 byo hirya no hino ku isi.

Inama mpuzamahanga itaha yo kurwanya SIDA izaba muri Kamena 2008, ikazabera i Kampala m’Ubuganda.