Abagize Inama y'Ubutegetsi ya BCDI mu Rukiko

Kuya 12 Kamena 2007, mu rubanza rw’umunyemari Kalisa Gakuba Alfred bitirira Banki y’ubucuruzi, amajyambere n’inganda mu Rwanda, BCDI, hatumijwe abagize inama y’ubutegetsi ya BCDI, kugirango bahe ibisobanuro urukiko ku cyaha cy’ubuhemu, kimwe mu byaha 6 biregwa Kalisa.

Muri barindwi bagize inama y’ubutegetsi bari batumijwe, hitabye batanu, aribo Simba Manasseh, Kajangwe Callixte, Rusagara Jean Bosco, Mutebwa na Nkera Jho. Babiri nti babonetse kubera impamvu z’uburwayi, aribo Gatera Egide na Gatera Jean Pierre.

Impamvu zo kubura kwa bariya babiri, byatumye urukiko rufata icyemezo cyo gusubika urubanza ; rwimurirwa kuya 26 Kamena 2007, bariya babiri babonetse. Ndetse na Kajangwe Callixte yashatse umwunganira nk’uko yabisabye urukiko.

Simba Manasseh, yabwiye urukiko ko bisa nk’aho ari ubufatanyacyaha babarega kandi ko bigaragara ko urubanza rwarangije gucibwa.

Umucamanza Werabe Chantal, uburanisha urwo rubanza, yamusubije ko ari yo mpamvu batumijwe. Ibisobanuro bazatanga bikazagaragaza ko ari abere cyangwa ko bafatanije na Kalisa mu guhemukira BCDI.

Tubabwire ko Kalisa yiregura kuri kiriya cyaha, ariwe wasabye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ko rwatumiza abagize inama y’ubutegetsi ya BCDI, bitewe n’uko atafataga icyemezo wenyine bose bagifatiraga hamwe.