Ibarurwa ry'Abacitse ku Icumu rya Jenoside yo mu Rwanda

Ku wa 19 Mata 2007, kuri Minisiteri y’imiyoborere myiza n’imiberereho myiza y’abaturage, habereye ikiganiro kigenewe abanyamakuru, mu rwego rwo kumenyekanisha igikorwa cy’ibarura ry’abacitse ku icumu rya jenoside. Icyo gikorwa, kikazabera mu Rwanda hose.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amajyambere rusange n’imibereho myiza y’abaturage muri iyo minisiteri, Madamu Nyatanyi Christine, yatangaje ko iryo barura rizatuma hamenyekana imibare nyakuri y’abacitse ku icumu rya jenoside ariko cyane cyane abatishoboye.

Ibarura rizakorwa, rizafasha Leta gukurikirana inkunga igenerwa abacitse ku icumu rya jenoside batishoboye kandi imenye niba koko iyo nkunga igera k’ubikwiriye.

Theodore Simburudari, umuyobozi mukuru w’umuryango w’abacitse ku icumu rya Jenocide, IBUKA, yavuze ko iryo barura rifite akamaro kanini cyane kuri Leta y’u Rwanda ndetse no k’umuryango IBUKA ubwawo.

Ibarura ry’abacitse ku icumu rya jenoside mu Rwanda, ryaherukaga gukorwa mu mwaka wa 1998.

Iri barura, riteganijwe gutangira tariki ya 21 Mata 2007 kugeza kuya 25 Mata 2007. Raporo y’ibizava mu ibarura, iteganijwe kuzaboneka tariki ya 20 Kamena 2007, ikazagezwa kuri Guverinoma.