Ijambo Istembabwoko n'Itsembatsemba Nti Rigikoreshwa mu Rwanda

Mu gihe mu Rwanda bibuka imyaka 13 ishize genocide yo mu Rwanda ibaye, ijambo «itsembabwoko n’itsembatsemba» ryakoreshwaga mu myaka ishize nko gusobanura genocide mu Kinyarwanda ntirigikoreshwa.

Iryo jambo, ryasimbuwe n’ijambo «Jenoside», mu gihe nta rindi jambo riraboneka mu Kinyarwanda rishobora kubisobanura.

Abakozi bo mu nteko ishinga amategeko, umutwe w‘abadepite, basabye ko hajya hakoreshwa ijambo “Jenoside y’Abatutsi”, aho kuvuga genocide yo mu Rwanda, bitewe n’uko nta Jenoside ikorerwa igihugu.

Icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 13 abazize genocide yo mu w’i 1994, cyatangiye kuya 7 Mata 2007 ku rwibutso rwa genocide rw’i Murambi mu Ntara y’Amajyepho, kizarangira kuya 13 Mata 2007, ku rwibutso rwa genocide rw’Abanyepolitiki, ku musozi wa Rebero, mu Mujyi wa Kigali.