U Rwanda Rushobora Gusuzuma Ibicurane by’Ibiguruka

Kuwa 27 Gashyantare 2007 i Kigali habereye inama igamije gusuzuma ingamba zafashwe mu gukumira ibicurane by’ibiguruka mu Rwanda.

Muri iyo nama, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe SIDA n’izindi ndwara y’ibyorezo, Dr Nyaruhirira Innocent, yatangaje ko u Rwanda noneho rufite ubushobozi bwo gusuzuma bihagije indwara y’ibicurane by’ibiguruka, binyujijwe muri laboratwari za Minisiteri y’Ubuzima hamwe n’iyo ubuhinzi n’ubworozi.

Dr Nyaruhirira yakomeje avuga ko laboratwari y’ikitegererezo y’igihugu yashyize ahagarara kuwa 27 Gashyantare 2007 ifite uburyo bwo gupima umuntu waba afite ibimenyetso byerekana ko yafashwe n’ibicurane by’ibiguruka. Ubwo buryo bwashoboye kuboneka k’ubufatanye n’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Minisiteri y’ubuzima, ifatanije na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda, yashyizeho ingamba zihamye k’uburyo bwo kurwanya indwara y’ibicurane by’ibiguruka iramutse igaragaye ku biguruka cyangwa ku bantu. Ubwo buryo ariko, n’ubwo buhari, Abanyarwanda barahamagarirwa kuba maso kugira ngo ibimenyetso byayo, biramutse bigaragaye, bajye babimenyesha vuba inzego zibishinzwe.

Indwara y’ibicurane by’ibiguruka imaze kugaragara mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’u Burayi, Aziya ndetse no muri Afurika, nko mu gihugu cya Misiri, Nigeriya na Cote d’Ivoire.