Hoteli Alpha Palace y’i Kigali Irafunze

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwafashe icyemezo cyo gufunga Hotel Alpha Palace iherereye i Remera, mu mujyi wa Kigali. Iyo Hoteli ifunze guhera kuwa 6 Gashyantare 2007.

Umujyi wa Kigali wafashe icyemezo cyo gufunga iyo hotel bitewe n’uko itubahirizaga amabwiriza y’isuku. Imiyoboro y’amazi y’iyo hoteli ntiyari imeze neza ; byatumaga amazi aturuka mu gikoni cyayo ndetse n’ayavaga muri piscine yayo atemba ajya mu baturage bayituriye.

Twanyarukiye aho Hoteli Alpha Palace iherereye, abaturage bayituriye, barimo uwitwa Nkundiye, badutangariza ko bashimishimishijwe n’icyemezo cyo gufunga iyo hoteli cyafashwe n’umujyi wa Kigali kuko bari bafite impungenge y’uko amazi mabi yayivagamo atemba agana mu ngo zabo yashoboraga kuzabangiriza ubuzima.

Twagerageje kuvugana kuri telefone na ny’iri Hoteli Alpha Palace, Bwana Bayingana Alex, ntitwamubona.

Uretse Hoteli Alpha Palace yafunzwe, Umujyi wa Kigali uratangaza ko n’ibindi bigo bizaba bitaracyemura aho amazi abiturukamo azerekezwa bizafungwa nibirenza tariki ya 28 Gashyantare 2007 bitarayabonera aho azajya.