Abarundi 8 Bafatiwe mu Ngando i Mutobo Basubijwe Iwabo

Kuwa 30 Mutarama 2007 komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye k’urugerero yurije imodoka Abarundi 8, barimo abagabo 7 n’umugore 1, ibageza ku Kanyaru.

Ibi twabitangarijwe n’ukuriye iriya Komisiyo, Bwana Sayinzoga.

Abo Barundi ngo bafatiwe mu ngando yaberaga i Mutobo, mu Ntara y’Amajyaraguru. Iyo ngando yari ihuje abavuye mu gicengezi ndetse no mu ngabo zatsinzwe.

Bwana Sayinzoga yakomeje atubwira ko, akenshi, bakunze kuhafatira Abanyekongo bigize Abanyarwanda, bakabasubiza iwabo, babahaye MONUC.

Mbere y’uko burizwa imodoka, umwe muri abo Barundi, Bwana Bucyeyeneza Marius, ukomoka mu Ntara ya Cibitoke, i Burundi, yadutangarije ko biyoberanya, bakigira Abanyarwanda, kugira ngo bahabwe amafaranga y’imperekeza ahabwa ingabo zivuye mu ngando, zisubijwe mu buzima busanzwe.

Komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye k’urugerero itunga agatoki MONUC, iyishinja kuba yihishe inyuma y’abajya kwiba amafaranga y’iyo komisiyo kuko MONUC ngo ariyo ijya kubazana ndetse ikanababwira ko, iyo bageze mu Rwanda, bamererwa neza, bagahabwa icyo bashaka cyose. Ibyo iyo komisiyo ngo yarabihagurukiye ; ababa bafite icyo gitekerezo ngo barye bari menge.