Sosiyete y’Amabisi ya Jaguar Yafunguye Ishuri Ryisumbuye mu Rwanda

Kuwa 6 Mutarama 2007, abantu batandukanye bahuriye i Kabuga, mu Karere ka Bugesera, m’ugutaha amashuri yisumbuye yubatswe n’isosiyeti y’amabisi y’Abagande ryitwa Riviera High School.

Ishuri ryigenga Riviera High School ni ishuri rihanitse, rikaba ari na ryo rya mbere mu Rwanda rifite piscine. Amasomo y’iryo shuri azajya atangwa mu Cyongereza, ariko bazagira n’isomo rimwe ry’Igifaransa. Iryo shuri rizigisha Ubumenyi n'Ikoranabuhanga - Science & Technology.

Muri Riviera High School hazigamo abana bifite. Nta mwene ngofero wapfa gukandagirayo kubera ko amafaranga y’ishuri y’igihembwe kimwe angana n’ibihumbi 350 by’Amanyarwanda, ni ukuvuga amadolari y’Amanyamerika hafi 700.

Mu babyeyi bari baje kureba iryo shuri, uwitwa Saidati yadutangarije ko abana babo basanzwe bajya kwiga Uganda ubu noneho bazabahindurira ikigo, bikazafasha mu kubakurikirana neza mu myigire yabo.

Gusa nta byera ngo de. N’ubwo iryo ishuri ryubatswe mu buryo bugezweho, abari bahari bagaye ko hagati y’ubwiherero n’aho abanyeshuri bazajya barara hari intera ndende. Bbasabye ko byakosorwa.

Hateganijwe ko Riviera High School izatangira amasomo ku wa 15 Mutarama 2007. Umuyobozi waryo, Bwana Natuhwera Elly, yatangaje ko kugeza kuwa 6 Mutarama 2007, ryari rimaze kwandika abanyeshuri bagera kuri 200.