Urwanda Rwasabye Kwinjira muri Commonwealth

Ubundi umuryango wa Commonwealth uhuza Ubwongereza (Grande Bretagne) n’ibihugu bwahoze bukoloniza muri Afurika n’ahandi ku isi.

Sekereteri wa Leta y'Urwanda ushinzwe Ubutwererane, Rosemary Museminari, yasobanuriye Ijwi ry’Amerika impamvu Urwanda rwifuje kwinjira muri uwo muryango kandi rutarigeze ruba colonie y’Ubwongereza.

Sekereteri wa Leta Museminari avuga ko nta ho bihuriye n’uko Urwanda ruherutse gucana umubano warwo n’Ubufaransa. Urwanda ngo ruracyari muri Francophonie na magingo aya, kandi hashize imyaka igera kuri 6 rusabye kwinjira muri Commonwealth.

Ikibazo gusa ni uko Urwanda rwamaze kwangirwa kwinjira muri uwo muryango inshuro imwe, mu mwaka wa 2000. Amahirwe rufite ubu yo kuzemerwa noneho angana iki?

Murabisanga haruguru mu kiganiro kirambuye nagiranye Sekereteri wa Leta Rosemary Museminari.