LDGL Yatangaje Raporo ku Kiremwa-Muntu n’Amagereza mu Biyaga Bigari

Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 30 kamena 2006, Impuzamiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu karere k’ibiyaga bigari, LDGL, yashyize ahagaragara raporo igaragaza uko uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’amagereza yo mu Rwanda, Burundi, na Kongo byifashe kugeza muri kamena 2006.

Ku birebana n’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, LDGL, yatangaje ko muri rusange bwifashe neza. Ngo ariko hari ahantu bafungira abantu hatemewe n’amategeko, nk’ ahahoze gereza i Gikondo. Ngo aho hantu, muri iki gihe bahafungira za mayibobo, abasabiriza ndetse n’indaya.

Muri iyo raporo, LDGL yagize icyo ivuga ku mbabazi uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Bizimungu Pasteur yasabye Perezida w’u Rwanda Paul Kagame. Kuri LDGL ngo bitewe ni uko ubuzima bwe bwifashe irasaba Perezida w’u Rwanda ko yazamubabarira.

LDL yagaragaje kandi impungenge z’ukuntu imfungwa zifatwa nabi mu magereza yo mu Biyaga Bigari, ngo ariko byibura mu Rwanda bagerageza kubaha ibya ngombwa ugereranije n’i Burundi ndetse no muri Kongo ; uretse ko mu Rwanda, hari ikibazo cya gereza zifungiyemo abantu benshi ukurikije umubare w’abafungwa zagombye kwakira.

Muri Raporo yakozwe ku magereza, ku birebana n’U Rwanda, habajijwe impamvu gereza za gisirikare zitakozweho. LDGL yasubije ko yatse uruhusa Minisitiri w’ingabo Gatsinzi, ariko ararubima.

LDGL yasoje ivuga ko muri rusange uburenganzira bwa muntu bugenda burushaho kubahirizwa muri 2006 ugereranije n’umwaka wa 2005.