Pasiteri Bizimungu na Charles Ntakirutinka Basabye Imbabazi

Uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Pasteur Bizimungu, wakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka 15 n’Urukiko rw’Ikirenga tariki ya 15 Gashyantare 2006, yandikiye Perezida w’u Rwanda Paul Kagame amusaba imbabazi.

Mu ibaruwa yanditse mu Kinyarwanda Ijwi ry’Amerika rikesha ikinyamakuru Umuseso cyo ku wa 19 kugeza ku ya 26 Mata 2006, k’urupapuro rwa 3, ifite impamvu mu rurimi rw’Igifaransa n’Icyongereza igira iti « Exercice of Prerogative of Mercy (recours en grâce) art 287, 233, loi 13/204 du 17/5/2004 ».

Bizimungu atangira agira ati : « Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, mu manza ndangije nayobowe n’umutimanama wanjye unyereka ko ntagambiriye gucumura, kugira nabi, kwica itegeko. »

Bizimungu akomeza avuga ati : « Kuburana byararangiye, nkaba rero mbasaba, nyakubahwa, guca inkoni izamba mukamvanaho ibihano bisigaye inkiko zampaye, nkarekurwa, nkivuza indwara zananiranye hano muri gereza, ngafatanya n’abandi kubaka u Rwanda. Biruta gukomeza kuzirikwa mu munyururu, aho ndangije igihe kirenze icyo abandi ubundi basanzwe badohorerwaho mu nyungu rusange z’igihugu. »

Nk’uko byemezwa kandi n’Umuseso, si Bizimungu gusa usaba Perezida Kagame imbabazi ; na Charles Ntakirutinka bafunganywe na we yandikiye Perezida Kagame amusaba imbabazi, uretse ko ibaruwa yanditse iterekanywe.

Perezida Kagame usabwa imbabazi, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 30 Werurwe 2006, yari yatangaje ko atababarira umuntu utamusabye imbabazi. Uwo yavugaga ni Bizimungu yasimbuye.

Bizimungu na Ntakirutinka basabye imbabazi kubera ko ibyemezo by’Urukiko rw’Ikirenga bitajuririrwa, imwe mu nzira zo kugira icyo byahindurwaho ikaba ari imbabazi Perezida wa Repubulika atanga akurikije ububasha ahabwa n’amategeko.

Abantu batandukanye, barimo abanyeporitiki batangarije Ijwi ry’Amerika, ko ubuzima bwa Bizimungu butameze neza bitewe n’indwara, k’uburyo bizeye ko perezida Kagame azamubabarira. Ngo bitabaye ibyo, igihano cy’imyaka 15 yakatiwe azarangiza mu w’i 2017 ntiyazakirangiza agihumeka.