I Kigali Ubucuruzi Butemewe Bukorwa ku Mugoroba

Mu Mujyi wa Kigali abacuruza mu buryo butemewe n’amategeko kugira ngo babeho, biganjemo abagore n’urubyiruko, bahisemo kujya bacuruza ku mugoroba ndetse bakageza ijoro riguye.

Guhera mu ma saa kumi, abantu batangiye kuva ku kazi, mu mihanda itandukanye y’umujyi wa Kigali, abantu babungana ibintu bitandukanye mu ntoki, birimo imyenda, amasakoshi, imbuto, imboga, n’ibindi, baba batangiye kuhasesekara, bazanywe no gushakisha ubuzima.

Guhera mu ma sakumi n’imwe z’umugoroba, abakora ubwo bucuruzi baba batangiye kuzunguza imari yabo yiganjemo imyenda kugera munsi y’ahahoze gare nini yo mu Mujyi wa Kigali, abaguzi ari benshi cyane, buri wese acunga hirya no hino ngo arebe aho Local Defense Forces cyangwa abapolisi baturuka.

Uwitwa Alphonsine yatangarije Ijwi ry’Amerika ko bahisemo gucuruza ku mugoroba ndetse na n’ijoro kubera ko baba bacungana n’abashinzwe umutekano iyo bacuruza; ayo masaha ngo ni bwo baba batababangamira.

Umutegarrugori witwa Mukamana wari wikoreye agataro k’imbuto yagize ati: “Bisaba imbaraga no kwiheba kubera ko, urabona ukuntu tuba twiruka iyo tubabonye, hari n’ubwo ushobora kugwa mu modoka, ndetse iyo waramukanye umwaku bakujyanana n’ibyo uba ucuruje.”

Ahagana mu ma sakumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza mu ma sa mbiri za nijoro, kuri gare y’i Remera na ho haba huzuye udutaro twuzuyemo imbuto, turi ku murongo, ba nyira two bategereje abaguzi.

Abakora ubwo bucuruzi butemewe batangarije kandi Ijwi ry’Amerika ko abacuruzi basanzwe batabakunda, ngo bitewe n’uko babatwara icyashara kubera ko bo bagurisha ku biciro biri hasi y’ibyo mu masoko kuko nta misoro baba batanze.

Buri gihe, abakora ubwo bucuruzi butemewe n’amategeko, bagirwa inama n’abayobozi yo kwibumbira mu mashyirahamwe kugira ngo babone uko baka inguzanyo. Abenshi bemeza ko biruhije, bagahitamo gukomeza kuzunguza amafaranga make baba bashoye, atarenze ibihumbi 5 by’Amanyarwanda.