Umuyobozi wa FDLR  Yatawe Muri Yombi

Ku wa gatandatu tariki ya 8 mata 2006, Dr Ignace Murwanashyaka, umuyobozi w’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwo mu Rwanda, FDLR, zikorera mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa, yatawe muri yombi, mu majyepfo y’igihugu cy’Ubudage, avuye gusura ingabo ze mu burasirazuba bwa Congo.

Leta y’u Rwanda yishimiye icyemezo cya polisi y’Ubudage cyo guta muri yombi Dr. Ignace Murwanashyaka nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Charles Murigande.

Kuri Leta y’u Rwanda, Dr Ignace Murwanashyaka yashyikirizwa inkiko zo mu Budage, urukiko mpuzamahanga, cyangwa inkiko zo mu turere yakoreyemo ibyaha, harimo u Rwanda, Burundi na Congo.

Nyuma y’aho akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi gafatiye icyemezo cyo kubuza abayobozi ba FDLR kugira aho ari ho hose batarabukira, Dr.Ignace Murwanashyaka yagumye mu gihugu cy’Ubudage.

Cyakora hari bihugu bimwe bitigeze byubahiriza icyo cyemezo cya ONU kubera ko Dr Ignace Murwanashyaka yakoreshaga ikibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda anyuze mu Bubirigi agiye gusura ingabo ze, mu burasirazuba bwa Congo.

Dr Ignace Murwanashyaka araregwa ibyaha by’intambara yakoreye aba civile, birimo gushora mu ntambara abana, ibyaha byo gufata ku ngufu abagore, n’ibyaha byo kwica urubozo ikiremwamuntu.

Ifatwa ry’umuyobozi wa FDLR rishobora gutuma uwo mutwe usenyuka, ndetse bikaba bitanga icyizere cy’amahoro mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Inyeshyamba zo muri Afurika zirarye ziri menge ; akazo karashobotse. Nyuma ya Thomas Lubanga wo muri Congo na Charles Taylor wo muri Liberia ni iIgnace Murwanashyaka wo mu Rwanda. Nibakomeza kuzihagurikira Afurika ishobora kuzagira amahoro mu bihe bizaza.