Padiri Guy Theunis Ashobora Kuzashyikirizwa Vuba Inkiko zo mu Bubiligi

Ku itariki ya 29 Nzeri minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Charles Murigande, yatangaje ko Leta y’u Rwanda iri kwiga ku kibazo cyo kwohereza Padiri Guy Theunis kuburanishirizwa mu gihugu cye. Minisitiri Murigande yatangarije Radiyo Rwanda ko kwohereza Theunis iwabo mu Bubiligi bishoboka.

Nk’uko Minisitiri Murigande yabisobanuye, u Rwanda ngo ruzabikora kubera ubufatanye rufitanye n’igihugu cy’u Bubiligi m’ugukurikirana abashinjwa kugira uruhare muri genocide yo mu 1994. Minisitiri Murigande asanga nta mpamvu yo kutohereza uwo mupadiri kuburanira iwabo, ngo kuko u Bubiligi bufite amategeko yo gukurikirana ibyaha bya genocide, kandi bukaba bumaze no gucira imanza bamwe mu Banyarwanda bashinjwaga ibyo byaha.

Minisitiri Murigande yatangaje ayo magambo, nyuma y’aho guverinoma y’u Bubiligi yoherereje ku mugaragaro inyandiko ikubiyemo icyo cyifuzo. Cyakora Minisitiri Murigande ntiyatangaje igihe n’uburyo icyo cyifuzo kizashyirirwa mu bikorwa.

Bamwe mu Banyarwanda baganiriye n’Ijwi ry’Amerika nyuma y’ayo magambo ya Minisitiri Murigande basanga ngo ubwo ari uburyo bwo kumurekura. Impamvu batanga ngo ni uko Ababiligi ndetse na guverinoma y’Ububiligi ubwayo bagaragaje kenshi ugushidikanya ku byaha padiri Guy Theunis aregwa. Ababirigi cyane cyane bavuga ko guverinoma y’u Rwanda itari yarigeze na rimwe imenyesha iy’u Bubiligi ko hari ibyaha uwo mupadiri akurikiranyweho mbere yo kumuta muri yombi.

Padiri Guy Theunis yatawe muri yombi ku itariki ya 6 Nzeli ubwo yari muri transit ku kibuga cy’indege i Kanombe, aturuka mu burasirazuba bwa Congo aho yari amaze iminsi ahugura abapadiri. Ku itariki ya 11 ni bwo yashyikirijwe urukiko gacaca rw’akagari k’ubumwe, umurenge wa Rugenge, mu mujyi wa Kigali, ruhita rumushyira mu rwego rwa mbere, bivuga ko yagombaga kuburanishwa n’inkiko zisanzwe.

Urwo rukiko rwamuhamije ko ngo yafatanyije n’abateguye genocide, cyane cyane akoresheje inyandiko ze. Mu nyandiko zakunze kugaruka harimo izo yanditse muri Revue Dialogue, na fax yohererezaga abayobozi be i Burayi.

Icyakora ibyaha byose Padiri Theunis yarezwe yarabihakanye, agaragaza ko nta ruhare yagize muri Genocide. Mu batangabuhamya muri urwo rubanza, Alison Desforges uzwi cyane m’umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwa-muntu Human Rights Watch, ni we wenyine wamuvugiye ko yaranzwe no kugira uruhare mu kurengera uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

Padiri Guy Teunis afungiye muri gereza ya 1930 m’umugi wa Kigali. Uwo mupadiri yabaye mu Rwanda kuva mu mwaka wa 1970, aza kuhava mu ntangiriro za genocide ku italiki ya 13 Mata 1994.