Ubwiyunge n'Amahoro mu Karere k'Ibiyaga Bigari

Kuva tariki ya 13 Kanama i Caux hafi y’umujyi wa Lausane mu Busuwisi hateraniye inama y’iminsi irindwi yarimo abantu baturutse mu bihugu bigera kuri 50 by’isi. Abitabiriye iyo nama baganiraga ku bibazo by’amahoro n’ubwiyunge ku isi. Abo bantu bagera kuri 350 bakaba baturuka ahanini mu miryango itagengwa na Leta,societé civile.

Iyo nama yari yateguwe n’umuryango mpuzamahana utagengwa na Leta uzwi ku izina rya Initiatives et Changement. Abari bayitabiriye bumvise ubuhamya bunyuranye bw’ibibazo bivugwa mu bihugu, n’uburyo bamwe bafashe iya mbere mu guhangana na byo hakoreshejwe inzira yo guhindura imitima y’abantu no kubabarirana.

Nk’uko ababigerageje babitanzemo ubuhamya, ubwo buryo iyo bushobotse ngo bugera ku bwiyunge nyabwo bw’abari bashyamiranye. Bagaragaje uruhare runini société civile igomba kugira mu gukemura amakimbirane no kwunga abashyamiranye, akenshi biharirwa abanyaporitiki.

Mu bibazo byaganiriweho n’ibyo mu karere k’ibiyaga bigari ntibyibagiranye. Ijwi ry’Amerika ryegereye bamwe mu bakorana n’uwo muryango muri ako karere, basobanura uruhare bagira mu gufasha abatuye abagatuye gukemura ibibazo by’amakimbirane biharangwa, ndetse no kugera ku bwiyunge.

Nkeshimana Bonaventure ni Umurundi, akaba akorana n’umuryango “Initiatives et Changement”. Asobanura ko uwo muryango wagize kandi ukomeje kugira uruhare mu karere k’ibiyaga bigari, nko mu gufasha Abarundi n’Abanyekongo mu nzira yo gukemura ibibazo byabo kugira ngo bagere ku bwiyunge nyabwo.

Urugero Nkeshimana Bonaventure yatanze ni uko mu mwaka wa 2003 uwo muryango wahuje inshuro zigera kuri ebyiri guverinoma y’u Burundi n’abayirwanyaga, bagira ibyo bumvikanaho byabafashije no mu mishyikirano yabo. Uwo muryango kandi nk’uko Nkeshimana abivuga, ngo wafashije n’abanyekongo, igihe bari mu mishyikirano muri Afurika y’epfo.

Nkeshimana asobanura ko umuryango “Initiatives et Changement” ushyira imbere cyane cyane guhinduka kw’imitima y’abantu, bityo bakaba ari na bo bafata ibyemezo mu kwikemurira ibibazo byabo, biturutse ku kubabarirana, bagashobora no kwomora ibikomere bafite ku mitima yabo batewe n’bibazo by’amakimbirane banyuzemo. Nkeshimana asobanura kandi ko mu mikorere yabo bashyira imbere cyane cyane gufasha abafitanye ibibazo guhura kugira ngo baganire (facilitation).

Michel Kipoke we ni Umunyekongo. Na we akorana n’umuryango “Initiatives et Changements” mu bibazo byo mu karere k’ibiyaga bigari. Ku kibazo cyo kudahana gikomeje kuvugwa ko cyongera amakimbirane mu karere, asobanura ko, ubutabera budahagije n’ubwo ari umwe mu miti yo gukemura ibibazo by’amakimbirane.

Kipoke asanga akenshi guhana bishobora gutuma ibibazo biremera kurushaho iyo bikozwe mu buryo butari bwo cyangwa se mu gihe kitari cyo. Uburyo bwiza, nk’uko Kipoke abivuga, ngo ni ubutuma abantu ubwabo babona amakosa bakora, bakiyemeza kuyasabira imbabazi ndetse bakiyemeza n’ingaruka zayo. Kuri Kipoke, ngo ubwo ni bwo buryo butuma ukubabarirana gushoboka, n’ubwiyunge bukagerwaho. Ubwiyunge bushyizwemo igitugu cyangwa ingufu ngo ntiburamba.

Ku kibazo cyo kumenya niba umuco wa demokarasi uri gukwirakwira mu karere k’ibiyaga bigari ari umuti mu bibazo by’amakimbirane akarere gafite, Kipoke asanga koko ari bumwe mu buryo bwo gukemura ibibazo bihari, cyane cyane ibishingiye ku miyoborere mibi. Cyakora yemeza na none ko imiyoborere myiza itajyanye n’ihinduka ry’imitima y’abantu biturutse ku bushake bwabo ntacyo yafasha ku kwunga abafitanye amakimbirane.

Nk’uko Kipoke akomeza abivuga, uretse n’ikibazo rusange cy’akarere, ngo n’imbere mu bihugu bikagize ibibazo biracyahari. Kipoke avuga ko u Rwanda ruhanganye n’ikibazo cy’ubwiyunge bw’abarutuye, u Burundi bugifite ikibazo cy’abarwanya guverinoma batarashyira intwaro hasi bose, naho muri Congo hakaba hakirangwa ishyamirana ry’amoko.

Mu buryo umuryango nitiatives et Changements ukoresha mu gufasha mu gukemura ibyo bibazo, Kipoke avugamo gushishikariza abayobozi b’ibihugu kwumva icyo ubwiyunge nyabwo ari cyo. Abo bayobizi bakumvishwa ko ubwo bwiyunge bugomba guturuka mu guhinduka kwa buri wese. Ibyo, nk’uko Kipoke abisobanura, ngo bituma buri wese yireba, akitekerezaho, akamenya uruhare afite mu makimbirane, akiyemeza gusaba imbabazi, n’uwo azisaba na we akiyemeza kumubabarira. Ubwo buryo Kipoke yemeza ko bworohereza n’ubucamanza iyo bibaye ngombwa ko bwiyambazwa.

Initiatives et Changement, nk’uko Kipoke abivuga, inafasha mu gutangiza no gushyigikira ibikorwa byose biganisha ku bwiyunge, ndetse no mu kwigisha abaturage ku bibazo bagomba guhangana na byo mu nzira y’ubwiyunge.


Initiatives et Changement ni umuryango utegamiye kuri Leta umaze igihe kirenga imyaka 50, ukaba ufite icyicaro ahitwa Caux mu Busuwisi, muri commune ya Montreux. Uzwi mu kuba warafashije henshi ku isi mu bibazo byo gukemura amakimbirane, cyane cyane nyuma y’intambara ya kabiri y’isi. Uwo muryango ukaba waragize uruhare rukomeye mu kunga Abadage n’abandi Banyanurayi, nyuma y’iyo ntambara. Nk’uko abawuyobora babivuga, ngo ahanini wibanda mu gufasha abafitanye amakimbirane guhura bakaganira ubwabo nta we ubibahatiye (facilitateur). Ubu ukaba uyoborwa na Cornelio Somaruga uzwi cyane kuba yarayoboye umuryango mpuzamahanga utabara imbabare, CICR.