AMATANGAZO 09 07 2005

Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu kirundi no mu kinyarwanda.

Uyu munsi turatumikira:

Sentunga Faustin utaravuze neza aho aherereye muri iki gihe; Nyirandikubwimana Anonciata utuye ku Kageyo, ahahoze ari komine Satinsyi, umurenge wa Kiziguro, akagari ka Kagisayo na Nzarora Patrice utuye mu ntara ya Gisenyi, akarere ka Gasiza, umurenge wa Mwiyanike, akagari ka Karandaryi, Musabyimana Vincent utuye ku murenge wa Rugamba, akarere ka Kayove, intara ya Gisenyi; Habimana David utuye mu ntara ya Butare, akarere ka Ngoma, akagari ka Mbazi na Ugiliwabo Groriose ubarizwa mu karere ka Nyamure, umurenge wa Munyinya, akagari ka Bwara, Tengeneza Issa utuye mu karere ka Gashora, umurenge wa Gashora, akagari ka Bidudu, intara y’umujyi wa Kigali; imiryango ya Usengumuremyi Sixibert na Twagirayesu Thamar babarizwa kuri aderesi ikurikira. E.S. Tyazo, BP. 24 Cyangugu na Mukantaho Valerie afatanyije na Mukarusagara Clotilde, bakomoka mukarere ka Buliza, ahahoze ari komine Rutongo.

1. Duhereye rero ku butumwa bwa Sentunga Faustin utaravuze neza aho aherereye muri iki gihe, ararangisha umugore witwa Hasabwimfura Anonciata wabuze ari kumwe n’abana batatu, Mugenzi, Nyirabagenzi na Muhozi. Sentunga arakomeza ubutumwa bwe arangisha kandi umwana we witwa Secumi. Ngo bose babaye bakiriho kandi bakaba bumvise iri tangazo, basabwe kwihutira kumumenyesha amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe. Ngo bashobora guhitisha itangazo kuri radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika.

2. Dukurikijeho ubutumwa bwa Nyirandikubwimana Anonciata utuye ku Kageyo, ahahoze ari komine Satinsyi, umurenge wa Kiziguro, akagari ka Kagisayo ararangisha Munyemana Isidor na se wabo Ndibwirende Damien baherukana mu nkambi ya Gatare. Nyirandikubwimana arakomeza ubutumwa bwe abasaba ko niba bakiriho kandi bakaba bumvise iri tangazo batahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro kandi bakaba bakenewe cyane. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo abazi yabibamenyesha. Nyirandikubwimana ararangiza ubutumwa bwe abamenyesha ko umukecuru wabo Apolinaria na Nzavugankize Felesiyani bitabye Imana. Ngo we n’umugabo we ubu basigaye batuye ku Kacyiru, muri Kigali y’umujyi.

3. Tugeze ku butumwa bwa Nzarora Patrice utuye mu ntara ya Gisenyi, akarere ka Gasiza, umurenge wa Mwiyanike, akagari ka Karandaryi, arasaba Masabo na Eric, bene Yohani na Goreta bavuka mu ntara ya Gitarama, ko niba bakiriho baza gutwara umuvandimwe wabo Tuyisenge Jean Paul. Ngo uwo Tuyisenge avuga ko se yakoraga mu igaraje ry’i Butare. Nzarora akaba arangiza ubutumwa bwe abasaba kobishoboye bamuhamagara kuri nimero za telephone zikurikira. Izo nimero akaba ari 250-08452968.

4. Dukomereje ku butumwa bwa Musabyimana Vincent utuye ku murenge wa Rugamba, akarere ka Kayove, intara ya Gisenyi aramenyesha murumuna we Muragijimana Celestin wahoze mu nkambi ya Lac-vert ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Musabyimana arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko yakongera agahitisha itangazo ababwira aderese ze neza kuko iryo yahitishije mbere, bataryumvise neza. Ngo ababyeyi be, Anastase, Emmanuel, Alphonse, na Donatha bose baramusuhuza cyane.

5. Dukurikijeho ubutumwa bwa Habimana David utuye mu ntara ya Butare, akarere ka Ngoma, akagari ka Mbazi ararangisha Sibomana Phocas wahoze atuye I Nyabisindu ho muri Nyanza, I Butare. Habimana arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko niba yumvise iri tangazo yakwihutira kubamenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ngo ashobora kwifashisha radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika, agahitisha itangazo. Habimana ararangiza ubutumwa bwe amenyesha uwo Sibomana ko abana be batatu batahutse, ubu bakaba bari kumwe na sekuru.

6. Tugeze ku butumwa bwa Ugiliwabo Groriose ubarizwa mu karere ka Nyamure, umurenge wa Munyinya, akagari ka Bwara aramenyesha musaza we Semuhungu Vedaste ubarizwa muri Congo-Kinshasa, mu ntara ya Kivu y’amajyepfo, ahitwa Lilimba ko abo mu muryango we bose bakiriho kandi bakaba bamusuhuza cyane. Ngo baramusaba ko yatahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo ashobora kandi kubahamagara kuri nimero za telephone zikurikira. Izo nimero akaba ari 250-08458502. Ugiliwabo akaba arangiza ubutumwa bwe amumenyesha ko bagituye aho bari batuye mbere y’intambara, kandi ko Mutimura Job na we amusuhuza cyane.

Twibutse abifuza kutwandikira aderesi zacu. VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com cyangwa radiyoyacu@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje rero ku butumwa bwa Tengeneza Issa utuye mu karere ka Gashora, umurenge wa Gashora, akagari ka Bidudu, intara y’umujyi wa Kigali ararangisha umugore we Nyirambonabucya Foromina n’abana Ganimana Nuru, Uwisunze Sara, Subira Idrissa na Mukamutume Ayisha, bose bakaba baraburiye I Masisi ho mu cyahoze cyitwa Zayire. Tengeneza arakomeza ubutumw abwe abasaba ko niba bakiriho kandi bakaba bumvise iri tangazo bakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo bashobora kwifashisha imiryango y’abagiraneza nka HCR cyangwa umuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge ikabibafashamo.

8. Tugeze ku butumwa bw’imiryango ya Usengumuremyi Sixibert na Twagirayesu Thamar babarizwa kuri aderesi ikurikira. E.S. Tyazo, BP. 24 Cyangugu bararangisha Gatorano Simeon na Mukamugenga Marie Jeanne, bose bakaba baraburaniye mu mashyamba yo mu cyahoze cyitwa Zayire. Ngo babaye bakiriho kandi bakaba bumvise iri tangazo, bakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Mukantaho Valerie afatanyije na Mukarusagara Clotilde, bakomoka mukarere ka Buliza, ahahoze ari komine Rutongo barashakisha Emmanuel Sarari na Hitimana Vincent baburiye mu cyahoze cyitwa Zayire, mu karere ka Masisi. Ngo babaye bakiriho basabwe kwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro kandi n’imiryango yose ikaba ikiriho. Mukantaho na Mukarusagara barakomeza ubutumwa bwabo babamenyesha ko Karambizi Claude, Musengimana Francosie na Murebwayire Claudine ndetse na ba Matayo bose ubu bari mu rugo. Ngo Mukabaruta Marie wo mu Bugesera hamwe n’umugore wa Safari na bo ubu baratahutse.