Ntibantunganya ngo Uburundi Bukeneye Umuyobozi Abarundi Bose Bizeye

Uwahoze ari umukuru w’igihugu cy’uburundi, Bwana Sylvestre Ntibantunganya, arasanga Uburundi bukeneye umuyobozi abaturage benshi bibonamo, ufite ubushobozi, kandi ufite n’amategeko ahamye atuma ashobora kurangiza inshingano ze neza.

Bwana Ntibantunganya asanga kugeza ubu atabona neza umuyobozi umaze kwigaragaza mu kuyobora u Burundi. Ibyo ngo bikaba bituruka k’ukudategura abayobozi kare, bityo ngo ugasanga guhitamo byarahubukiwe.

Ikindi Bwana Ntibantunanya agaragaza ni uko kuri we, nta shiti, amatora azatsindwa na FRODEBU na CNDD. Yemeza ndetse ko mu matora y’Abadepite, ari na bo bazafatanya n’Abasenateri m’ugutora umukuru w’igihugu nk’uko itegeko nshinga ribiteganya, ngo ayo mashyaka yombi adashobora kuzajya munsi y’amajwi 80%.

Bwana Ntibantunganya asanga kandi hari ikibazo cy’amashyaka yari asanzwe akomeye azahatakariza imyanya. Yibaza niba ayo mashyaka yarateguriwe kuzemera uko gutsindwa. Aha Bwana Ntibantunganya asanga ari na cyo cyatumye mu mwaka wa 1993 haba coup d’etat yahitanye abantu, barimo n’umukuru w’icyo gihugu icyo gihe, nyakwigendera Melchior Ndadaye. Abatsinzwe amatora icyo gihe ngo bari bamaze imyaka myinshi k’ubutegetsi batari barigeze bategurirwa kwemera kuburekura.

Bwana Ntibantunganya kandi akomeye k’uguca umuco wo kudahana. Ngo yiteguye no gutanga ubuhamya ku byabaye, bikanamugiraho ingaruka zikomeye, kuko yacitse ku icumu bigoye cyane, umufasha we akaba ari mu basize ubuzima muri ubwo bwicanyi bw0 muri 1993.

Kubwa Bwana Ntibantunganya kandi ngo nta gishya abona mu banyaporitiki bari mu Burundi ubu. Ngo biragoye gutandukanya mu bitekerezo byabo Minani wo muri FRODEBU, Nkurunziza wo muri CNDD, cyangwa se Buyoya wo muri UPRONA na Bagaza wo muri PARENA, n’ubwo badahuje amashyaka.

Bwana Ntibantunganya asanga kandi ngo amasezerano y’Arusha icyo yatanze ari umuti w’agahenge. Ngo si umuti wa wa burundu ushingiye k’ukugabana ubutegetsi harebwe amoko. Icyakora ngo nta gusubira inyuma kuko intambwe yaratewe. Ibyo kugendera ku moko mu munsi itaha ngo bizaba byarangiye.

Naho ku kibazo cyo kumenya niba Bwana Ntibantunganya aziyamamariza umwanya wa perezida wa Repubulika, ngo ishyaka rye rya FRODEBU niribimusaba azabikora.

Bwana Ntibantunganya yabaye umukuru w’igihugu cy’Uburundi mu mwaka wa 1994 kugeza muri 1996, ubwo yasimburaga Cyprien Ntaryamira wari umaze guhitanwa n’indege ari kumwe na mugezi we w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana, mu ntangiriro z’ukwezi kwa kane muri 1994.

Bwana Ntibantunganya yaje guhirikwa k’ubutegetsi na Major Petero Buyoya wari watsinzwe mu matora na nyakwigendera Melchior Ndadaye muri 1993, na we akaza kwicwa n’agatsiko k’abasirikari.