Mu Burundi Intwaro Ziracyari Nyinshi mu Baturage

Mu gihe amatora yegereje mu Burundi, haracyari ikibazo cy’uko intwaro zikiri nyinshi mu baturage b’u Burundi. Umuvugizi w’igisirikari gishya cy’uburundi, Adolphe Manirakiza, agererenya ko mu baturage hakiri intwaro nto zigera ku bihumbi magana atatu.

Abaturage ngo batunze izo mbunda kubera ko baba batizeye umutekano wabo myuma y’imyaka icumi yose mu ntambara. Ngo n’ikimenyimenyi, nk’uko abaturage ba Bujumbura babivuga, ngo mu ijoro ryo ku italiki ya 31 ukuboza mu mwaka ushize, mu rwego rwo guherekeza umwaka, imbunda zavugiye mu makaritsiye ya Bujumbura yose, zirashishwa mu kirere n’abaturage batuye ayo makaritsiye.

Umubare mwinshi w’izo mbunda mu baturage ariko ngo waba ufitwe n’abambari b’ishyaka CNDD ryahoze ari iry’inyeshyamba, n’ubwo ubuyobozi bwaryo bwo buvuga ko hasigaye gusa imbunda 5600 zitarasubizwa.

Kugeza ubu ngo hamaze kwamburwa intwaro abari abarwanyi barenga gato ibihumbi birindwi, kandi hari hateganyijwe ko buri mwaka hasubizwa mu buzima busanzwe abarwanyi 14000. Iryo subiza mu buzima busanzwe rikaba ryaratangiye mu mpera z’umwaka ushize. Benshi ngo baracyagononwa m’ugusubiza intwaro bafite batinya ko abo barwanaga batazisubiza, bakazazikoresha nyuma yo kugaragaza abatsinze amatora.

Cyakora, nk’uko bigaragara, abaturage benshi ntabwo bagishyize imbere kurwana kuko intambara yabagejeje kure. Ubu benshi bifuza gusohoka mu nzibacyuho neza. Nk’uko umukuru w’intara ya Ngozi Felix Niyiragira(CNDD) abivuga, ngo itora rya kamarampaka ku itegeko nshinga ryagaragaje ko abaturage batagikeneye kurwana, kuko ryabaye mu mutekano usesuye. Agasanga n’andi matora ari ko azagenda. Abashinzwe umutekeno nabo ngo bagejejwe mu makomini yose kugira ngo bubahirize umutekano w’abaturage.