Amatora yo muri Congo Ntakibaye muri Kamena

Muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo akanama gashinzwe amatora kavuga ko kwandika abazatora bizatangira mu kwezi kwa 6, bivuga ko amatora rusange atakibereye igihe yari ateganirijwemo.

Ubundi muri uko kwezi muri uyu mwaka ni bwo Congo yagombaga kuzakoresha amatora ya mbere ataziguye mu gihe cy’imyaka 40. Umuyobozi w’akanama gashinzwe amatora, Appolinaire Malu Malu, avuga ariko ko kwandika abazatora ari byo byonyine bizatangira muri uko kwezi.

Bwana Malu Malu yasobanuye ko kwandika Abanyecongo bagera kuri miriyoni 28 bemerewe gutora bizafata amezi 3. Gusa nta bwo yavuze itariki amatora azaberaho.