Urwanda ngo Rugiye Gutangira Gucukura Gaz Methane

Ku wa mbere tariki ya 7 Werurwe 2005 ni bwo guverinoma y’u Rwanda yagiranye ku mugaragaro n’isosiyete yitwa Dane Associates amasezerano yo gucukura no kubyaza gaz methane yo mu kiyaga cya kivu umuriro w’amashanyarazi.

Umushinga wo gucukura no kubyaza iyo gaz methane amashanyarazi uzatwara akayabo ka miliyoni 59.22 z’ama Euro, ni ukuvuga Amanyarwanda agera muri miliyari mirongo ine. Isosiyete Dane Associates ihuriweho n’Abanya Israel, aba Finlande n’abanya Norvege, ikaba yariyemeje gushora miliyoni 40 z’ama Euro, naho guverinoma y’u Rwanda igashoramo miliyoni 19.22 z’ama Euro.

Ayo masezerano yashyizweho umukono k’uruhande rw’u Rwanda na Minisitiri Kaberuka Donati ushinzwe imari n’igenamigambi, n’umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’itumanaho, Albert Butare, naho ku ruhande rwa Dane Associates akaba yarasinywe n’umukuru w’inama y’ubutegetsi y’iyo sosiyete, bwana Fridtjof Ristevedt. Akaba agomba kumara imyaka 25, akaba yabona gusubirwamo.

Nk’uko umukuru w’ikigo gishinzwe guteza imbere gaz methane(UPEGAZ) Emmanuel Nsanzumuganwa abisobanura, ayo masezerano ngo ateganya ko mu gihe cy’amezi ari hagati ya 18 na 24, amashanyarazi yagombye kuba yashyikirijwe Electrogaz, na yo ikayanyuza mu nsinga zayo zisanzwe ziyatwara. Buri mwaka ngo hakazacukurwa gaz izajya ibyara amashanyarazi ahwanye na Megawatts 35. Iyo gaz ikazacukurwa ku gace kagana ku Kibuye.

Amasezerano avuga kandi ko kuva ku mwaka wa mbere gaz itangiye kubyara amashanyarazi kugeza ku mwaka wa munani, kuri kwh imwe Electrogaz izajya iyitangaho amasenti 4.25 y’ama Euro, bihwanye n’amafaranga y’u Rwanda 32. Kuva ku mwaka wa 9 kugeza ku mwaka wa 13, kwh izagurishwa Electrogaz ku masenti 3.9 y’ama Euro, bihwanye n’amafaranga y’u Rwanda 29.

Kuva ku mwaka wa 13 kugeza ku mpera z’amasezerano, kwh izagurishwa electrogaz amasenti 3.4 y’amayero bihwanye n’amafaranga y’u Rwanda 25. Abatekinisiye mu by’amashanyarazi bavuga ko ibi biciro ngo byagombye gutuma igiciro cy’amashanyarazi ku muturage electrogaz na yo ikimanura. Kugeza ubu igiciro cy’umuriro w’amashanyarazi kikaba gikomeje kuzamuka. Cyavuye ku mafaranga 47 kuri kwh none ubu kigeze ku mafaranga arenga 90 wongereyeho n’inyungu ku nyongeragaciro (VAT).

Umuriro w’amashanyarazi ukomeje gutera ibibazo kuko ingomero zimwe zavagaho amashanyarazi - nk’urwa ntaruka - zitagikora neza, kubera ibibazo by’amazi make. M’ugukemura icyo kibazo, Leta yiyambaje imashini zitanga amashanyarazi yaguze zihenze ndetse zikaba zinanywa amavuta menshi cyane, ari na cyo cyatumye guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka igiciro kizamuka cyane.

Abaturage bavuga ko izo mashini nta cyo zunguye igihugu kuko umuriro wakomeje kubura. Bakemeza ko abagize uruhare mu kuzigura bari babifitemo inyungu ku giti cyabo. Byakomeje no kuvugwa kandi ko izo mashini zaba zaranaguzwe zishaje, uretse ko abayobozi banyuranye bakomeje kubihakana.

Kugeza ubu u Rwanda ngo rukeneye nibura MW (Megawatts) 50 kugira ngo abakeneye umuriro bawubone, ariko ngo abawukeneye bakaba bakomeza kugenda biyongera. Ubu umuriro u Rwanda rufite, ukuyemo utangwa na za moteri, ntugera no kuri MW 25. Abatekinisiye mu by’amashanyarazi bagasanga igisubizo nyine kizatangwa na gaz methane.

Icukurwa ry’iyi gaz methane ryarakomeje gutinda, ibinyamakuru bimwe byo mu Rwanda bikaba byaragiye byandika ko hari abashakagamo ruswa. Uwatunzwe agatoki cyane akaba ari uwahoze ari umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’itumanaho, Sam Nkusi, ubu wasezerewe ku mirimo ye. Cyakora nta nzego z’ubuyobozi cyangwa z’ubucamanza zirigera zemeza ibyo birego.

Hari andi masosiyete ateganya kubaka izindi nganda zicukura gaz yabyazwa amashanayarazi. Muri izo havugwamo n’isosiyete COGERGAZ ihuriweho n’uruganda rwa BRALIRWA rwenga ibinyobwa bisindisha n’ibidasindisha, na Banki yitwa BCDI. Na bo ngo ubu bari mu mishyikirano na guverinoma ngo barebe uko batangira gucukura iyo gaz methane ku Gisenyi.