Umuryango wita ku bana, Save the Children, mu itangazo ryawo wavuze ko abana barenga 400 bo mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo binjijwe mu gisirikare n’imitwe yitwaje intwaro mu kwezi kwa mbere n’ukwa kabiri uyu mwaka wa 2025, harimo abari bafite imyaka 14 bakuwe ku mashuri no ku mihanda bagahita bashyirwa mu mirwano.
Uyu muryango Save the Children n’abafatanyabikorwa bawo, bakora ibyo kurengera abana mu ntara ya Kivu ya ruguru no muri Kivu y’epfo, bagaragaje uburyo abana 400 baheruka gushyirwa mu mitwe ifite intwaro, ni ukuvuga mu mezi abiri ya mbere ya 2025, ubwo urugomo rwafataga intera mu burasirazuba bwa Kongo. Bivugwa ko abana bakurwaga mu miryango yabo bakajyanwa mu bihuru guhabwa imyitozo no gukoresha intwaro batabishaka.
Save the Children ivuga ko gushyira no gukoresha abana mu mirwano irimo intwaro no kubashimuta, ari ukurenga bikomeye ku itegeko mpuzamahanga rirengera ikiremwa muntu kandi bishobora kuba icyaha cy'intambara. Uyu muryango uvuga ko ibintu nk’ibyo bishyira abana mu rugomo rukabije, kandi bibatera ibikomere biremereye by’igihe kirekire haba ku mubiri ndetse no mu mutwe.
Umuryango Save the Children uvuga ko Kongo yateye intambwe muri iyi myaka ishize mu bijyanye no gukemura ikibazo cyo kwinjiza abana mu mirwano, harimo kwemeza gahunda y'ibikorwa mu mwaka wa 2012 no gushyiraho itsinda rihuriweho, rishyinzwe gukurikirana iyubahirizwa ryabyo. Cyakora, uyu muryango uvuga ko hakiri byinshi byo gukora kugirango abana barindwe ihohoterwa iryo ari ryo ryose, ugasaba guverinema ya Kongo n’abafatanyabikorwa gukorera hamwe mu gukemura umuzi w’ikibazo cy’ihohoterwa no guharanira kurinda abana ikibi cyose.
Umuryango Save the Children watangiye gukorera mu burasirazuba bwa Kongo mu 1994. Kuri ubu ikorana n’abafatanyabikorwa 13 baho, ndetse n’abo ku rwego mpuzamahanga hamwe n’inzego za Leta, mu kugeza ku bana ibyo bakeneye mu bijyanye n’ubuzima, imirire, amazi n’ibijyanye n’isuku, kurengera abana no kubafasha hamwe n’imiryango yabo mu bijyanye n’uburezi. (Save the Children)