Perezida Donald Trump yaraye agejeje ijambo ku mitwe yombi y’inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe z’Amerika. Muri iryo jambo rye yishimiye ibyo ubutegetsi bwe bumaze kugeraho birimo gukosora ibitagenda muri Leta, gushyiraho amahoro ku bicuruzwa biva mu mahanga no kwotsa igitutu Ukraine ngo yumvikane n’Uburusiya kw’ihagarikwa ry’intambara. Umva incamake y'ryo jambo mu nkuru y'umunyamakuru w'ijwi ry'Amerika Eddie Rwema
Your browser doesn’t support HTML5
Iby'Ingenzi Byaranze Ijambo Perezida Trump Yagejeje kuri Kongre y'Amerika
Iri jambo ryakurikiwe n'abatari bake imbere muri Amerika no hanze yayo cyane cyane ko ryavuzwe mu gihe hari byinshi bihangayikishije Isi muri iki gihe. Ijwi ry'amerika yegereye umwe mu mpuguke wigisha muri Kaminuza. Mugenzi wacu Geoffrey Mutagoma amaze kuvugana na Profeseri Pierre Damien Mvuyekure, wigisha muri Kaminuza muri leta ya Iowa, waraye akurikiranye iryo jambo. Yatangiye amubaza uko yaryakiye.
Your browser doesn’t support HTML5
Ubusesenguzi ku Ijambo Perezida Trump Yaraye Agejeje Kuri Kongre y'Amerika