Rubio Abaye Minisitiri wa Mbere Wemejwe muri Leta ya Trump

Leta zunze ubumwe z'Amerika ifite minisitiri w'ububanyi n'amahanga mushya. Marco Rubio. Yarahiye kuri uyu wa kabiri ahita atangira imilimo ye. Yarahijwe na Visi-Perezida mushya, JD Vance. Abaye minisitiri wa mbere na mbere wa perezida mushya, Donald Trump, wemejwe na Sena y’igihugu, kandi ahita yimikwa, atangira akazi. Muri rusange ni nawe wa mbere mu butegetsi bushya Sena ihaye umugisha.

Mw’ijambo rya mbere na mbere yabwiye abakozi ba minisiteri ye akimara kurahira yagize, ati: “Perezida Trump yaduhaye ubutumwa budashikanywaho na gato. Buri kintu cyose tugomba gukora, muri guverinoma ariko by’umwihariko muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga, buri kintu cyose tugomba gukora kigomba kuzana ibisubizo kuri ibi bibazo bitatu: kiratuma tugira ingufu kurusha mbere? Kiratuma tugira umutekano kurusha mbere? Kiratuma dukira mu bukungu kurusha mbere? Ikitazana igisubizo kuri ibi bitatu, ntituzagikora.”

Rubio afite imyaka 53 y’amavuko. Yavukiye mu mujyi wa Miami, muri leta ya Florida, mu majyepfo ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, mu 1971 ku babyeyi bahunze ubutegetsi bw’igitugu bwa Fidel Castro muri Cuba. Nyuma baje kubona ubwegihugu bw’Amerika. Abaye rero minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa mbere na mbere w’Amerika w’Umulatino, nk’uko bita Abanyamerika bakomoka muri Amerika y’Epfo.

Mu milimo ya politiki yakoze, Marco Rubio yabaye depite wo ku rwego rwa leta ya Florida kuva mu 2000 kugera mu 2008, birimo no kuba perezida w’Umutwe w’Abadepite wa Florida imyaka ibiri (kuva mu 2006 kugera mu 2008). Kuva mu 2011 kugeza ubu yari Senateri wo ku rwego rw’igihugu, umwe mu bari bakomeye muri Komite yayo y’ububanyi n’amahanga no muri Komite igenzura inzego z’iperereza.

Mu 2016, Rubio na Trump bari mu bahataniraga kuba kandida w’Abarepubulikani ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora y’amajonjora y’imbere mu gihugu. Ni Trump wayatsinze, aza no gutsindira manda ya mbere yategetse kuva mu 2017 kugera mu 2021.

Rubio azwi ho gukarira cyane Ubushinwa. Nko mu 2019, yabaye intandaro ya anketi guverinoma y’Amerika yakoze mu rwego rw’umutekano ku kigo nkoranyambaga TikTok. Imyanzuro yazo yatumye inteko ishinga amategeko itora itegeko ribuza TikTok gukora muri Amerika cyangwa se igahitamo kugurishwa. Inkiko zabihamije iri tegeko. Itegereje uko guverinoma ya Perezida Trump izarishyira mu bikorwa.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Rubio abaye ni umwe mu myanya ya mbere ikomeye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Ni uwa kane mu ruhererekane rw’ubutegetsi: umukuru w’igihugu aramutse agize impamvu zituma adashobora kuzuza inshingano ze burndu, asimburwa na visi-perezida. Uyu nawe abuze burundu, hataho perezida w’umutwe w’abadepite w’inteko ishinga amategeko yo ku rwego rw’igihugu. Nawe yaba abuze ni perezida “pro tempore,” ni ukuvuga perezida ku bw’indagizo, wa Sena yo ku rwego rw’igihugu waba umukuru w’igihugu. Bose rero baba batabonetse burundu hakaza minisitiri w’ububanyi n’amahanga. (VOA, Reuters, AP)