Nyuma y’imbabazi Perezida Donald Trump wa Amerika yabahaye akimara kugaruka ku butegetsi, abayoboke be bateye inteko ishinga amategeko mu kwa mbere 2021 batangiye gusohoka gereza kuri uyu wa kabiri.
Mu barekuwe kw’ikubitiro harimo Enrique Tarrio, wari umuyobozi w’umutwe witwa Proud Boys, na Stewart Rhodes, washinzwe kandi ayobora undi mutwe witwa Oath Keepers. Yombi yemeza kandi iharanira ko Abazungu bari hejuru y’andi moko, badashyize ku ruhande ibikorwa by’urugomo.
Tarrio na Rhodes ni bo ba mbere inkiko zari zarakatiwe ibihano birimeye cyane. Zabahamije ibyaha birimo kugerageza guhirika guverinoma y’igihugu bakoresheje inguf. Zahaye Tarrio igifungo cy’imyaka 22. Naho Rhodes yari yarahawe gufungwa imyaka 18.
Perezida Trump yahaye imbabazi abantu barenga 1,500 baburanishijwe. Yategetse kandi minisiteri y’ubutabera gusaba inkiko kureka burundu gukurikirana no kuburanisha abandi bagera kuri 450 dosiye zabo zitararangira. (Reuters, AP)