Trump Yategetse ko Amerika iva mu Masezerano ya Paris ku Mihindagurikire y’Ibihe

Prezida Donald Trumpp akimara gusinya amwe mu mategeko

Prezida Donald Trumpp akimara gusinya amwe mu mategeko

Nyuma yo kurahirira inshingano kuri uyu wa mbere, Perezida w’Amerika Donald Trump yashyizeho uruhererekane rw’amategeko-teka, arimo n’avana igihugu cye mu miryango mpuzamahanga irimo n’ishami rya LONI ryita ku buzima – OMS.

'Muri ayo mategeko-teka kandi harimo irihagarika imfashanyo y’Amerika ku bihugu by’amahanga mu gihe cy’iminsi 90. Amenshi muri aya mategeko-teka aribanda ku kibazo cy’abimukira, nko gutangaza ibihe bidasanzwe ku mupaka uhuza Amerika na Megizike.

Harimo kandi gukuraho itangwa ry’ubuhunzi no guhagarika uburenganzira-mvukanwa ku bwenegihugu kuri bamwe mu bana bavukiye muri Amerika. Trump kandi yategetse ko hakorwa amagenzurwa n’amaperereza yo “ku rwego rwo hejuru rushoboka” ku bantu bose bashaka kwinjira muri Amerika. Anategeka ko guverinoma yamenya ibihugu bishobora kuba bifite inzira z’igenzurwa ry’amadosiye zirimo ibyuho, kugira ngo abenegihugu babyo babuzwe kwinjira muri Amerika.

Muri manda ye ya mbere, Trump yakurikizaga politiki y’ububanyi n’amahanga yo kugira “Amerika nyambere”, ari byo "America First". Kandi n’itegeko-teka yasinye kuri uyu wa mbere rirategeka Minisitiri mushya w’ububanyi n’amahanga, Marco Rubio, kuyobora umuhate wa Minisiteri ashinzwe muri uwo mujyo.

Iryo tegeko-teka riragira riti: “Uhereye uyu munsi wa none, politiki y’ububanyi n’amahanga y’Amerika izaharanira ishimitse inyungu z’Amerika kandi izashyira imbere, buri gihe, Amerika n’Abanyamerika.”

Donald Trump kandi yategetse ko Amerika iva mu masezerano ya Paris ya 2015 ku mihindagurikire y’ibihe, icyemezo n’ubundi yari yafashe muri manda ye ya mbere. Uyu mukuru w’Amerika yavuze ko iki gihugu gifite agahigo ko “guteza imbere ingamba z’ubukungu n’iz’ibidukikije” zikwiye kuba intangarugero ku bindi bihugu.

Ibihugu hafi 200 byasinye aya masezerano ya Paris agamije gukumira ubwiyongere bukabije bw’ubushyuhe ku isi. Muri aya masezerano, buri gihugu cyiyemeje kwerekana gahunda yacyo yo kugabanya ibyuka bihumanya cyohereza mu kirere, bikagira uruhare mu mihindagurikire y’ibihe.

Mu kindi cyemezo gisa nk’icyo yari yafashe muri manda ye ya mbere, Trump yategetse Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuva mu ishami rya LONI ryita ku buzima – OMS. Umukuru w’Amerika yinubira imyitwarire y’uyu muryango mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19, akaninubira ko gihabwa inkunga y’umurengera n’Amerika.

Mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kabiri, OMS yavuze ko “ibabajwe” n’ibyatangajwe na Trump kandi yiteguye kugirana ibiganiro byubaka bigamije gukomeza ubufatanye n’Amerika “ku nyungu z’ubuzima n’imibereho myiza ya za miliyoni z’abaturage ku isi.”
Muri iryo tangazo OMS yagize iti: “Kuva mu myaka irenga 70, OMS na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika barokoye ubuzima bw’abatabarika kandi barinda abanyamerika n’abaturage bose ibyari byugarije ubuzima bwabo. Dufatanyije, twaranduye indwara y’ubushita ya smallpox, kandi twembi twageranye ku gasongero ko kurandura imbasa.

Inzego z’Amerika zatanze umusanzu kandi zinungukirwa no kuba umunyamuryango wa OMS.” Mu kwita inkunga y’Amerika ku bihugu by’amahanga ko “itajyanye n’umurongo w’inyungu z’Amerika”, Trump yashyizeho iteka ry’uko inkunga y’igihugu cye ku iterambere ry’amahanga yaba ihagaritswe mu gihe cy’iminsi 90 kugira ngo porogramu itangwaho zibanze zikorerwe isuzuma.

Inkunga ya nyinshi muri porogaramu yari yaramaze gutangwa n’inteko nshingamategeko. Kugeza ubu rero ntiharamenyekana neza porogaramu zizagirwaho ingaruka n’iri teka.
Perezida Trump yanavanyeho iteka ryari ryasinywe n’uwo asimbuye Joe Biden mu cyumweru gishize, rivana igihugu cya Cuba ku rutonde rw’ibihugu bitera inkunga ibikorwa by’iterabwoba.

Perezida wa Cuba Miguel Diaz-Canel asubiza kuri cyemezo cya Trump kuri uyu wa mbere, yacyise “igikorwa cy’ubwibone no kwirengagiza ukuri.” Ku bijyanye n’ubucuruzi, Trump yashyizeho itegeko-teka risaba igenzura kuri amwe mu masezerano y’ubuhahirane, arimo n’ayo igihugu cye gifitanye n’Ubushinwa, ndetse n’ayo gihuriyeho n’ibihugu bya Megizike na Kanada.

By’umwihariko yahamagariye ko hakorwa igenzura ryimbitse “ku bimukira baciye ukubiri n’amategeko ndetse n’iyinjizwa ry’ikiyobyabwenge cya fentanyl” kivanywe mu bihugu bya Kanada, Megizike n’Ubushinwa.

Mbere y’uko atangira inshingano, Perezida Trump yari yavuze ko ibyo bihugu bizasabwa kugira icyo bikoze kuri izo ngingo zombi, kugira ngo bibashe kwirinda ko amahoro ku bicuruzwa byohereza muri Amerika yakongerwa.

Mu gusubiza ku itegeko ryari ryashyizweho muri manda ya Biden ryagombaga kubuza ikoreshwa ry’urubuga rwa TikTok muri Amerika kubw’impungenge z’umutekano w’igihugu, Trump yasinye itegeko-teka ribwira Minisiteri y’ubutabera kutubahiriza iryo hagarikwa kugeza igihe ubutegetsi bwe bwaba “bwamaze kwanzura icyakorwa.”

Iryo tegeko ryahagarikaga ikoreshwa ry'urubuga rwa TikTok, keretse gusa mu gihe icyo kigo gifite icyicaro mu Bushinwa cyaba kiyigurishije ku muguzi wemewe. Mu gushyigikira iri hagarikwa, abategetsi bo muri Amerika bagaragaje impungenge ko guverinoma y’Ubushinwa ishobora kubona amakuru y’ikoranabuhanga y’abanyamerika.

Trump ubwe yagerageje gushyiraho ihagarikwa nk’iri muri manda ye ya mbere, ariko kuva mu byumweru bishize yashyigikiye ko TikTok yakomeza kuboneka ku bayikoresha muri Amerika, harimo n’uko guverinoma y’Amerika ishobora kugura imigabane muri iki kigo.