Umugabo wo muri Arabiya Sawudite Yateje Ubwoba mu Budage Nyuma yo Kwica Abantu 5 Agakomeretsa 200

Abadage babarirwa mu magana bunaniye bagenzi babo bishwe n'umugabo ukomoka muri Arabiya Sawudite abagonze n'imodoka kandi abigambiriye

Mu gihe mu bihugu byinshi hirya no hino ku isi birimo abakristo bari kwitegura umunsi mukuru wa Kiliziya uzwi nka Noheli aho baba bibuka ivuka ry’Umwami Yesu Kristo, abadage bo mu mujyi wa Magdeburg, bo bari mu gahinda kenshi nyuma y’igitero cyahitanye bamwe muri aba baba bitegura uyu munsi.

Umunyarabiya Sawudite wari utwaye imodoka yagonze agambiriye abantu batanu barapfa abandi bagera kuri 200 bagakomereka. Abayobozi bo muri uyu mujyi uherereye mu burasirazuba w’igihugu bavuze ko ukekwa gukora iri bara, ari umugabo witwa Taleb al-Abdulmohsen ukomoka muri Arabiya Sawudite.

Abantu bagera ku 2.000 bateraniye kuri Kiliziya nini iri muri uyu mujyi wa Magdeburg mu gitambo cya Missa yabereye hanze kuko batashoboraga kuyikwirwamo maze bakurikirira missa hanze kuri televiziyo nini yari yahashyizwe. Abayobozi bavuze ko al-Abdulmohsen yagabye iki gitero ahari abantu bari mu isoko ricururizwamo ibintu bya Noheli. Ubuyobozi bwumvikanisha ko yabikoranye uburakari buvanze n’ibitekerezo bikomeye by’intagondwa za kisilamu.

Ubuyobozi bwo muri uyu mujyi bukomeza kuvuga ko uyu watumye abadage bo muri uyu mujyi babona Noheli y’uyu mwaka nk’idasanzwe yarabikoze ku bwende kuko banabihuza n’uburakari yatewe na politiki y’Ubudage ku bimukira n’uburyo iki gihugu gitanga ubuhungiro.

Ministiri w’intebe w’Ubudage Olaf Scholz yamaganye iki gitero cyumvikanye nk’icyashegeshe imiryango y’abadage bari mu bihe bya Noheli ndetse n’igihugu muri rusange kuko mu myaka umunani ishize, undi mugabo wo mu mutwe w’abajihaditse nawe yakoze ibisa nk’ibi mu isoko riri mu murwa mukuru Berlin.